Digiqole ad

Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour du Rwanda 2015

 Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour du Rwanda 2015

Nsengimana Jean Bosco ubwo yatwaraga Etape Kigali-Musanze

Kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo, Nyuma yo kuzenguruka ibice binyuranye by’Umujyi wa Kigali mu gace ‘etape’ ka nyuma k’irushanwa kareshya n’Ibilometero 120, umusore w’Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 niwe wegukanye ‘Tour du Rwanda 2015’ yabaga ku nshuro ya 7, akoresheje 23h54’50’’ mu minsi Umunani (8) bamaze bazenguruka ibice binyuranye by’u Rwanda.

Nsengimana Jean Bosco ubwo yatwaraga Etape Kigali-Musanze
Nsengimana Jean Bosco ubwo yatwaraga Etape Kigali-Musanze

Kuva kuri Stade Amahoro

Kuri iki cyumweru, abasiganwa bahagurutse kuri Stade Amahoro baranyura Kibagabaga, Nyarutarama, Gishushu, Kisimenti bagasubira kuri Stade Amahoro. Abarushanwa bazengurutse uru rugendo rureshya n’Ibilometero 12 inshuro 10.

Umunya-Morocco Aadel yabanje kuyobora cyane abasiganwa, dore ko yayoboye iyi ‘etape’ mu duce tugera kuri dutandatu bazengurutse. Kuva ku gace ka karindwi bazenguruka, Abanyarwanda n’Abanya-Eritrea bakomeje gukubana kuri ‘etape’ y’uyu munsi.

Umunya-Eritrea Eyob Metkel niwe wegukanye agace ka nyuma ka ‘Tour du Rwanda 2015’, gusa ku rutonde rusange ntacyo byari guhindura kuko yanganyije ibihe na Jean Bosco Nsengimana wamurushaga iminota isaga itatu.

Eyob Metkel wegukanye etape ya nyuma ya 'Tour du Rwanda 2015' mu mvura nyinshi.
Eyob Metkel wegukanye etape ya nyuma ya ‘Tour du Rwanda 2015’ mu mvura nyinshi.

Abanyarwanda bahabwaga amahirwe yo kwegukana irushanwa muri rusange, dore ko Nsengimana Jean Bosco ukinira ‘Team Rwanda Karisimbi’ wamaze icyumweru ayoboye irushanwa, yageze ku munsi wa nyuma ari uwa mbere, ndetse asiga Areruya Joseph umukurikiye 2’15’’.

Nsengimana wegukanye ‘Tour du Rwanda 2015’ arahembwa Amadolari ya Amerika igihumbi magana inani (1,800  $), hiyongereho n’ibihembo bya ‘etape’ ebyiri, ‘Prologue’ yegukanye (640$) buri etape, hamwe n’ibihembo bindi yegukanye byo kuba umunyarwanda wa mbere, umunyafrica wa mbere, n’usiganwa ukiri muto warushije abandi byinshi bigiye bihagaze 300$ kimwe kimwe.

Nsengimana Jean Bosco, Umunyarwanda w’imyaka 22, ukomoka mu Karere ka Rubavu, yegukanye ‘Tour du Rwanda 2015’ yareshyaga n’uburebure bw’Ibilometero 928 akoresheje amasaha akabakaba 24. Uyu musore kandi yanegukanye ‘etape’ Prologue yabanjirije isiganwa, yegukana ‘etape’ ya Kigali-Musanze, ndetse n’iya Rubavu-Kigali.

Byukusenge Patrick, umwe mubasiganwaga ati “Turashimira abanyarwanda badushyigikiye, na Perezida wa Repubulika waduhaye amagare.”

Areruya Joseph ku myaka 19, ukomoka mu Karere ka Rwamagana yabaye uwa kabiri ku rutonde rusange witabiriye ‘Tour du Rwanda’ bwa mbere nawe yashimiye Abanyarwanda, ndetse n’umubyeyi we wamukundishije umukino w’amagare kuva akiri muto. Uyu akaba yahembwe nk’umukinnyi utanga icyizere muri ejo hazaza, ahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abakinnyi babanje gukinira mu kirere gisa neza.
Abakinnyi babanje gukinira mu kirere gisa neza.

Ndayisenga Valens, utarabashije kurangiza iri rushanwa kubera uburwayi yatangaje ko yishimye cyane kuko ngo nyuma yo kuvamo atari yizeye Nsengimana azakomeza kugumana umwenda w’umuhondo, cyangwa niba bagenzi be bazakomeza kumurinda nk’uko yabikoraga.

Ati “…twe twari dufite icyizere, ariko Abanyarwanda ntabwo bumvaga ko bishoboka, ndishimye ko twabikoze,…Birerekana ko hari aho turimo kuva, n’aho turimo kugana,…hari urwego tumaze kugeraho mu mukino w’amagare.”

Semboma Joseph, umwe mu batoza b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare we asanga ngo ari ibintu kuko u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere, uwa kabiri, ndetse n’uwa gatatu bikaba bishoboka.

Ati “Ibanga ni imyitozo myinshi n’ubushake bw’abanyarwanda kuko icyo umunyarwanda ashatse akigeraho,…Ubu intego ni imyitozo, gutwara irushanwa ry’umwaka utaha, gutsinda Tour de Gabon, n’andi marushanwa akomeye muri Afurika, Iburayi n’ahandi.”

Semboma ariko avuga ko icyabashimishije cyane ari uko batatengushye Perezida wa Repubulika wabahaye amagare yo ku rwego rwo hejuru, akabasaba ko “batazamutenguha”, none bakaba batamutengushye.

Nubwo imvura yanyujijemo ikagwa abaje gushyigikira iri siganwa ntibahwemye kuwufana.
Nubwo imvura yanyujijemo ikagwa abaje gushyigikira iri siganwa ntibahwemye kuwufana.

Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015, ati “Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye bamfashije,…intego ni ugukomeza gukora imyitozo tukegukana n’andi marushanwa yo hanze.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne wanashyikirije igihembo Nsengimana yavuze ko yishimiye kuba insinzi igumye mu Rwanda kandi rikahasigara Abakinnyi b’Abanyarwanda bahatanye; Ndetse ashimira Perezida wabahaye amagare bakoresheje begukana iri rushanwa.

Uwacu yasezeranyije abakinnyi ba ‘Team Rwanda’ ko bazakomeza kubafasha kwitoza, ati “Kandi bumve ko urugendo rugikomeza, hari andi mashrushanwa akomeye mpuzamahanga bagomba kwitabira kandi bakitwara neza.”

Aimable Bayingana, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) nawe yavuze ko kuba ikipe y’u Rwanda itsinze Tour du Rwanda ari uko babashije gukora cyane kuva batwara Tour du Rwanda ishize.

Ati “Twakomeje gukorwa twitegura iyi,… kandi ndashimira cyane Perezida wa Repubulika waduhaye amagare,…ariya magare azaduhesha insinzi nyinhsi no mu bindi bihugu.”

Bayingana avuga ko ibyo barimo kugeraho ari umusaruro w’imyiteguro myiza abakinnyi b’u Rwanda bahawe bategurirwa Tour du Rwanda, gusa ngo ubu bagiye no gushyira imbaraga no ku marushanwa yo hanze.

Ikindi ngo yishimira ni urukundo Abanyarwanda basigaye bakunda umukino w’amagare cyane cyane kuva bakwegukana Tour du Rwanda ya 2014.

Ati “Abanyarwanda ntibasuzugure umukino w’amagare, uyu mukino ni umukino mwiza abafite abana babo bafite impano babareke bakomeze bawukine,…ni umukino ushobora gutunga umuntu.”

Imbere n'inyuma Nsengimana yabaga arinzwe na bagenzi be.
Imbere n’inyuma Nsengimana yabaga arinzwe na bagenzi be.

Uko irushanwa ryarangiye urutonde rusange ruhagaze:

1 NSENGIMANA Jean-Bosco (TEAM RWANDA KARISIMB 23h54’50’’
2 ARERUYA Joseph (TEAM RWANDA AKAGERA) 23h56’35’’ 01’45’’
3 HAKUZIMANA Camera (TEAM RWANDA MUHABURA) 23h57’35’’ 02’45’’
4 EYOB Metkel (ERITREA ) ERI 23h57’52’’ 03’02’’
5 BYUK– USENGE Patrick (TEAM RWANDA KARISIMBI) 23h57’54’’ 03’04’’
6 WINTERBERG Lukas ( SUISSE MEUBLES DESCARTES) 23h58’02’’ 03’12’’
7 BIZIYAREMYE Joseph (TEAM RWANDA AKAGERA) 23h58’34’’ 03’44’’
8 BYUK– USENGE Nathan (TEAM RWANDA MUHABURA) 23h58’37’’ 03’47’’
9 LIPONNE Julien (HAUTE-SAVOIE/RHONE-ALPES ) 23h58’38’’ 03’48’’
10 BESCOND Jérémy (HAUTE-SAVOIE/RHONE-ALPES) 23h59’16’’ 04’26’’

Etape ya nyuma yarimo guhatana gukomeye.
Etape ya nyuma yarimo guhatana gukomeye.
Abanya-Marocco bagerageje kwegukana iyi Etape ariko ntibyabahira.
Abanya-Marocco bagerageje kwegukana iyi Etape ariko ntibyabahira.
Abafana n'amadarapo y'u Rwanda bari babukereye.
Abafana n’amadarapo y’u Rwanda bari babukereye.
Abasore b'u Rwanda bagaragaje imbaraga nyinshi.
Abasore b’u Rwanda bagaragaje imbaraga nyinshi.
Hadi Janvier na bagenzi be bakoze akazi gakomeye.
Hadi Janvier na bagenzi be bakoze akazi gakomeye.
Ikpe y'u Rwanda yarindaga cyane Jean Bosco Nsengimana kugira ngo hatagira umwambura umwenda w'umuhondo.
Ikpe y’u Rwanda yarindaga cyane Jean Bosco Nsengimana kugira ngo hatagira umwambura umwenda w’umuhondo.
Abafana b'ikipe y'u Rwanda bari baje biteguye.
Abafana b’ikipe y’u Rwanda bari baje biteguye.
Aha banyuraga i Remera ari naho hari abakunzi benshi.
Aha banyuraga i Remera ari naho hari abakunzi benshi.
Abanya-Eritrea nabo bacungiraga hafi.
Abanya-Eritrea nabo bacungiraga hafi.
Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane nawe yari yaje kwihera ijisho, ndetse akaba ari no mubafashije Abanyarwanda kwishimira insinzi.
Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane nawe yari yaje kwihera ijisho, ndetse akaba ari no mubafashije Abanyarwanda kwishimira insinzi.
Abakunzi b'umukino w'amagare bari benshi ku mihanda.
Abakunzi b’umukino w’amagare bari benshi ku mihanda.
Imvura yaje gutangira kugwa.
Imvura yaje gutangira kugwa.
Iyi mvura nubwo yaje kuba nyinshi, ntibyaciye intege abakinnyi.
Iyi mvura nubwo yaje kuba nyinshi, ntibyaciye intege abakinnyi.
Bagiye kurangiza iyi etape imvura ikaze ibariho.
Bagiye kurangiza iyi etape imvura ikaze ibariho.
Abakunzi b'umukino w'amagare ntibigeze bugama imvura.
Abakunzi b’umukino w’amagare ntibigeze bugama imvura.
Rwarutabura uzwi ku gufana cyane Rayon Sports n'amakipe y'igihugu nawe ntiyari yatanzwe.
Rwarutabura uzwi ku gufana cyane Rayon Sports n’amakipe y’igihugu nawe ntiyari yatanzwe.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • twishimiye agacico abo bakinnyi bahesheje igihugu cyacu,cyane cyane Muzehe wacu wabahaye amagare,yaberetse ko abashyigikiye kandi akunda sport.
    Turasaba ingufu bashyira muli Football,bazihorere,bazishyire mumagare.twarwaye imitima kubera ama ekipe yo mu Rwanda.
    Tubashimiye amakuru meza mutugezaho

  • FERWACY igiye kuganza FERWAFA ya De Gaulle !!!

    FERWACY birakwiye ko ihabwa akamiya gatubutse apana ayo 1.800$ nu busa busaaaa

  • Ahwiii narimfashye iryiburyo pe
    Vive Rwanda

  • Ahubwo amavubi nibayatangize imyitozo y’amagara Wallah

  • njyewe rwose ndabona ariyo sport dusigaranye nasabaga rwose ababishinzwe kongera agahimbaza munsyi maze n’amahanga akaza ari menshi rwose amafaranga atageze no kuri million ntacyo amaze nabura bagire $5000 kuwuyitwaye ariko muzi ko umuntu wishyiye itick avuye brazil ari hafi $4000 ubwo se ubwo busa busa babahemba mwumva aribyo

  • Njye nsomye $1800 ngirango ndarota.cg umuseke wibeshye?ehh umuntu agafata risk yicyumweru aho umutima ushobora no guhagarara kumafaranga $1800? Ni byenda gusetsa.nako byenda kuriza

  • Ni byiza ariko iriya mitegurirre jye ndayinenze pe! birakwiye koko ko umuntu uba yatakaje ingufu, yabize ibyuya n’umunaniro aba afite aruhukira ku ntebe ya Plastic kweri? Podium itangirwaho ibihembo idasakaye? hanyuma abakinnyi bagahabwa ibihembo banyagirwa? Yego, abanyarwanda batwaye Tour, ariko tugomba kwitonda tukamenya niba koko bariya banyamahanga baba baje bose ari abahanga kuko njye je doute cyane cyane kubera ibihembo biba ari bitoya cyane, ndumva 1800$ atari amafaranga yashitura umunyamahanga wabigize umwuga kandi w’umuhanga kuko ushobora gusanga ari munsi ya ticket yatakaza. Rwose, ibihembo nibyongerwe naho ubundi hari igihe byazaba nka byabindi ngo au Royaume des aveugles, les borgnes sont Rois. Gusa ndemera ko aba bana b’abanyarwanda hari aho bamaze kugera, ariko si aba Star rwose,ntitwibeshye.

    • oya da ibyo bihembo ni bike ugereranije n’imbaraga baba bakoresheje, ikigaragara n,uko urwanda rudaha agaciro umukino w,amagare.Ariko se tuvugishije ukuri MISS yakagombye kurusha ibihembo abo bahungu kweli.

  • Congz to all of you guys (cyane cyane ko mwabashije kurenga parapara zabanjirije iri rushanwa, byose, mushatse mwabikora). Gusa, murebe ukuntu mwakongera ibihembo kabisa. $1,800 ni make cyane k’umunyonzi wo kuri ruriya rwego.

  • congz

  • Muraho, bravo ku bahungu bacu bitwaye neza uko twabyifuzaga ndetse bakoreye hamwe nicyo cyaduhaye iyi nsinzi.
    Hagati aho ariko nagiraga ngo nitumire umuseke.com, mutubwirire FERWACY ko dukeneye ibisobanuro byihutirwa ku bijyanye na biriya bihembo kuko ntibijyanye na gato n’irushanwa mpuzamahanga; ubwose murumva abanyamahanga basanzwe bakomeye bagira iyihe nyungu mu kuryitabira mu gihe ibihembo by’uwambere hatarimo na tike y’indege? Ndibuka neza ko mbere gato y’isiganwa ibitangazamakuru byatangaje ko hari bamwe mu bakinnyi b’ibihangange muri Afurika batagaragara ku rutonde rw’abitabiriye, urabona ko usibye Debesay Mekseb nta wundi waje; ese aho ntibiterwa n’icyo kibazo cy’ibihembo bidasobanutse?
    Reka ngaruke ku bakinnyi bacu bari kwitwara neza; murabona bazatera imbere bate ndetse bagatunga n’imiryango yabo muri ubwo busabusa mwabahembye? Nsabye nkomeje ko FERWACY itanga ibisobanuro.

    Murakoze.

  • FEDERATION ishikarize abategarugori kwitabira (gufana) imikino cyane ko ku ma pic ntibagaragara!!!!
    Teams z Abanyarwanda mwaduhesheje ishema turabashimiye cyane, ababishinzwe nabo bongere agasenti baba bakoze cyane nyamuna mubyigeho

  • Oye FERWACY, uduhojeje amarira duterwa na FERWAFA.
    Turashimira Royon yeretse FERWAFA ko turambiwe akavuyo n’agasuzuguro ,ikaba iyandagaje bose babireba, amategeko yose bitwazaga akaba ababyariye amazi nkibisusa

Comments are closed.

en_USEnglish