Digiqole ad

Breaking News: J.Bosco Nsengimana yatwaye Etape Rubavu – Kigali,

 Breaking News: J.Bosco Nsengimana yatwaye Etape Rubavu – Kigali,

Nsengimana Boseco arenze gato umurongo wa nyuma yari yabasize bigaragara

Ku Update 1h13′: Nyuma y’aho abanyamahanga bari bagiye basiga Abanyarwanda mu nzira Rubavu- Kigali mu gace ka gatandatu (ETAPE VI) ka Tour du Rwanda, Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga budasanzwe muri Contre Attack benurira abanyamahanga.

Nsengimana Boseco arenze gato umurongo wa nyuma yari yabasize bigaragara
Nsengimana Boseco arenze gato umurongo wa nyuma yari yabasize bigaragara

Kuva i Rubavu kugera za muri Musanze urenze Nyabihu abasiganwa bari batarisobanura, gusa bagiye kwinjira mu mujyi wa Musanze umunyamisiri Islam Shawty yacomotse arabasiga. Ndetse bamanuka za Kivuruga yabasize hafi iminota ibiri.

Ibyishimo ku Banyarwanda byatangiriye i Shyorongi aho mu gucunshumuka Abasore b’u Rwanda bakinnye bashaka kujya imbere y’umunyamisiri Islam Shawty wayoboye Tour kuva za Musanze.

Abasore ba Team Rwanda basatiriye bagiye kugera Nyabugogo, JBosco Nsengimana, Gasore  Hategeka, Joseph Bizimana, Patrick Byukusenge, Ruhumuriza Abraham na Areruya Joseph bafashe imyanya y’imbere binjira Nyabugogo.

I Nyamirambo bazamuka agahanda k’amabuye k’ahitwa kwa Mutwe, Nsengimana Bosco yahagurukiye igare asiga abandi, azamuka umuhanda mugari wa Nyamirambo ari imbere y’abandi akomerwa amashyi menshi na rubanda rutagira ingano rwari rwahuruye ku mihanda.

Nyamirambo yari yakubise yuzuye imihanda idatoborwa n’amaso kubera abantu, kugera kuri Stade ya Kigali.

Saa saba n’iminota irindwi, Jean Bosco Nsengimana yageze ku murongo wa nyuma ari imbere ibyishimo byari byinshi cyane ku bafana ibihumbi bari aho.

Yakurikiwe na Areruya Joseph wahageze mu masegonda 38 nyuma ye, indi myanya itanu yakurikiye nayo ifatwa n’abakinnyi b’u Rwanda.

Nsengimana w’imyaka 22, aragumana umwambaro w’umuhondo, bihaye ikizere kinini Team Rwanda cyo kwegukana iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Uko abakinnyi bakurikirana kugeza uyu munsi
Uko abakinnyi bakurikirana kugeza uyu munsi

 

Kare: Irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda), abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Rubavu bererekeza i Kigali, aho baza kugana i Nyamirambo banyuze Kimisagara bakazamukira ahitwa kwa Mutwe ku muhanda w’amabuye.

Abasiganwa bamaze kugera i Musanze baza i Kigali
Abasiganwa bamaze kugera i Musanze baza i Kigali

Umunyamakuru w’Umuseke urikumwe n’abari muri Tour du Rwanda aravuga ko abasiganwa barenze i Musanze.

Aravuga ko bakiri mu gikundi kimwe n’ubwo UmunyaMisiri, Shawty ni we wari imbere y’abandi muri iyi Etape ya gatandatu y’irushanwa ireshya na Km 156,5.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa saba n’iminota itanu (1h05 pm) abasiganwa baba basesekaye i Kigali. Barazamuka Kimisagara bakomeze nibagera ku muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe berekeza kuri Mirongo Ine i Nyamirambo bakomereze kuri Stade ya Kigali niho baruhukira.

Nsengimana yahageze mbere ya bose abanza kwiyereka abafana
Nsengimana yahageze mbere ya bose abanza kwiyereka abafana
Bamena Champagne nyuma yo gusoza Etape ya VI ya Tour du Rwanda
Bamena Champagne nyuma yo gusoza Etape ya VI ya Tour du Rwanda
Umubyeyi wa Nsengimana yari yishimye cyane
Umubyeyi wa Nsengimana yari yishimye cyane
Impuhwe za kibyeyi ziraza amuzaira amazi
Impuhwe za kibyeyi ziraza amuzanira amazi
Tour du Rwanda yagaragaje ko abafana iyo babona intsinzi babigaragaza
Tour du Rwanda yagaragaje ko abafana iyo babona intsinzi babigaragaza
Nyabugogo bazamuka Kimisagara inzu yari yambaye abafana benshi hose
Nyabugogo bazamuka Kimisagara inzu yari yambaye abafana benshi hose

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Amagare oyeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!
    De gaule wa Ferwafa reba uko abandi bayobora, ureke gukomeza uhuzagurika udutobera Footbal unasebya igihugu kubera ubuswa n’amafuti yawe.

  • ni ubwa mbere mbonye abafana, nyabugogo ntiwabonaga aho umenera ijisho! basore mukomereze aho tubari inyuma

  • Noneho yanze ko na Rayon yitegurira akarushanwa ngo ibone udufaranga two guhemba abakinnyi, cyane ko yo na MINISITERI igira iyitera inkunga, cg intara cg umujyi! Ngo yari yagiye kwitora mu kuyobora CECAFA da! Ubwo se ikipe z’imbere nizidaterwa inkunga ngo championnat ikomere, AMAVUBI agatranywa mu GIKONA kitagira a competitor, ubwo AMAVUBI nibayandagaza, muzayarenganya cg muzarenganya De Gaule! Gikundiro weeeeeeeeeeeee…! Koko uri gikundiro!

  • Amagare arashimishije cyanee birenze amafaranga bahaga aba muri foot bayahe abamagare, na budget bahaga ferwafa bayihe ferwacy. Byose ni ugutegura niryo somo. Thx

  • burigihe inyarwanda tuzarambirwa tukarutsa retire imisoro yacyagikobwa quota andusha ubuse Yarra ubuse gusa

  • bavandimwe banyarwanda iri nishimwe dushyigikire abana bacu gusa nejo tuzabe abagabo duharanire ishema ry’URWANDA.

Comments are closed.

en_USEnglish