Rubavu-APR FC igabanyije ikinyuranyo cy’amanota irushwa na Rayon sports nyuma yo gutsinda Marine FC2-0. Nsabimana Aimable APR FC yakuye muri Marine FC yatsinze ikipe yavuyemo. Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mutarama 2016 kuri stade Umuganda yo mu karere ka Rubavu, habereye umukino ubimburira indi mu munsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Abouba Sibomana asinyiye Rayon Sports yahoze anakinira mbere y’uko yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya mu myaka ibiri ishize. Kuwa kane, Abouba Sibomana yari yabwiye itangazamakuru ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu yerekeza muri Kenya, akajya kugirana amasezerano n’indi kipe […]Irambuye
Tusker Football Club yatwaye igikombe cya shampiyona ishize muri Kenya igiye gusinyisha myugariro w’ibumoso w’Amavubi Abouba Sibomana wifuzwaga na Rayon sports nyuma y’uko uyu atabashije kumvikana n’iyi kipe yakiniye mbere yo kujya muri Gor Mahia. Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu nibwo Abouba Sibomana afashe indege imujyana i Nairobi muri Kenya gusinya amasezerano y’imyaka […]Irambuye
Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo hatangire igikombe cya Afurika y’ibihugu 2017 kizabera muri Gabon, CAF yatangaje uko amakipe azahura ashaka itike y’igikombe cya Afurika 2019. U Rwanda rwatomboye itsinda ‘H’ Cote D’Ivoire, Guinea. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2017 nibwo impuzamazamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yatangaje amatsinda […]Irambuye
*Mu cyumweru gitaha Rayon Sports na APR FC zizakina umukino wa Shampiyona *Nyuma yaho zongere guhura zihatanira igikombe cy’Ubutwari Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwatangaje ko ku itariki ya 01 Gashyantare, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi mukuru w’intwari hazaba umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari. Nkusi Deo, […]Irambuye
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Muhadjiri Hakizimana yavunikiye mu myitozo. Yamaze kwitabwaho n’abaganga bamushyizeho ‘plâtre’ bita ciment. Azamara ibyumweru bitandatu adakora ku mupira. Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2016 nibwo Muhadjiri Hakizimana yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho kuko nyuma y’imyitozo yavunikiyemo bikomeye yavanwe ku kibuga cy’imyitozo […]Irambuye
Harabura iminsi icyenda (9) ngo hakinwe umukino uhuruza abakunzi b’umupira w’amaguru benshimkurusha indi. APR FC izakira Rayon sports. Myugariro mpuzamahanga w’u Rwanda Emery Bayisenge wakinnye iyi mikino kenshi yemeza ko ari umukino utera ubwoba. Emery Bayisenge myugairo w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina nk’uwabigize umwuga muri Kénitra Athlétic Club yo mu kiciro cya mbere muri Maroc ari […]Irambuye
Muri iyi week-end AZAM Rwanda Premier League irakomeza. Uzabimburirwa n’umukino w’amakipe y’ingabo, Marine FC na APR FC izaba idafite Muhadjiri Hakizimana wavunitse mu myitozo. Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mutarama 2016 hazakinwa umukino ubimburira indi mu munsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na AZAM TV. Marine FC izakira APR FC amakipe […]Irambuye
Rayon sports iyoboye urutonde rwa shampiyona yakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu. Umunya- Cameroun Etienne Nguila watangiye igeragezwa ashobora gusimbura Moussa Camara bivugwa ko ashakwa n’amakipe yo muri Tunisia na Misiri. Kuri Stade de l’Amitié yo ku Mumena niho Rayon sports yakoreye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier […]Irambuye
Umutoza wa Police FC Seninga Innocent yemeza ko nta rutahizamu Rwanda urusha umukinnyi we Danny Usengimana. Usibye gutsinda ibitego byinshi, ngo anaheka ikipe mu mikino ikomeye. Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ igeze ku munsi wa 12. Police FC yiganjemo abakinnyi bashya, inafite umutoza mushya Seninga Innocent ni imwe mu makipe ari imbere. Intwaro […]Irambuye