Digiqole ad

Danny atsinda kenshi no mu mikino ikomeye, ni uwa mbere mu Rwanda – Seninga

 Danny atsinda kenshi no mu mikino ikomeye, ni uwa mbere mu Rwanda – Seninga

Umutoza wa Police FC Seninga Innocent yemeza ko nta rutahizamu Rwanda urusha umukinnyi we Danny Usengimana. Usibye gutsinda ibitego byinshi, ngo anaheka ikipe mu mikino ikomeye.

Seninga Innocent yemeza ko Danny Usengimana ari rutahizamu wa mbere mu Rwanda
Seninga Innocent yemeza ko Danny Usengimana ari rutahizamu wa mbere mu Rwanda

Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ igeze ku munsi wa 12. Police FC yiganjemo abakinnyi bashya, inafite umutoza mushya Seninga Innocent ni imwe mu makipe ari imbere. Intwaro ikomeye iyi kipe y’abashinzwe umutekano igenderaho ni rutahizamu Danny Usengimana.

Umwaka w’imikino ushize uyu musore w’imyaka 20 gusa yakoze amateka aba umunyarwanda wa mbere ugejeje ibitego 16 mu mwaka umwe wa shampiyona y’u Rwanda. Uyu mwaka nabwo yatangiye neza cyane bituma umutoza we Seninga Innocent yemeza ko ari rutahizamu wa mbere mu Rwanda.

Seninga yabwiye Umuseke ati: “Si kenshi tubona ba rutahizamu batsinda ibitego birenga 15 muri shampiyona. Si kenshi baba abanyarwanda. Ariko Danny afite ubwo bushobozi igihe cyose yaba ari muzima. Ni umusore muto ariko udatinya imikino ikomeye. Aba atinyura bagenzi be, kandi akanabayobora mu kibuga atsinda ibitego. Sinatinya kuvuga ko ari rutahizamu wa mbere mu Rwanda ubu kuko anahozaho.”

Kwitwara neza kwa Danny Usengimana ufite ibitego 10 mu mikino 12 gusa, byatumye yongererwa amasezerano na Police FC. Yari asanganywe azarangira muri Kanama, ariko mu kwezi gushize yahawe miliyoni umunani za Recruitement asinyira Police FC indi myaka ibiri.

Mu mpera z’iki cyumweru Police FC ifite undi mukino ukomeye. Izasura Espoir FC i Rusizi, kuwa gatandatu tariki 14 Mutarama 2016, saa 15:30.

Ibitego 26 muri shampiyona ataramara n'imyaka ibiri muri Police FC bituma Seninga abona ahiga abandi mu Rwanda
Ibitego 26 muri shampiyona ataramara n’imyaka ibiri muri Police FC bituma Seninga abona ahiga abandi mu Rwanda

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • Ndemeranywa na Seninga 100% uyu mwana w’umunywarwanda icya mbere aracyari muto ikindi niba ariwe munyarwanda wa mbere wabaye best scorer mumyaka icumi ishize icyo ni ikimenyetso cy’ubudahangarwa bw’uyu musore ukinira Police FC ahubwo jye nifuza ko yazabona ikipe hanze y’u Rwnda akajya kugerageza amahirwe ye ahandi kuko uyu mwana n’umuhanga bidasubirwaho ,Police FC got a talent bagomba kuyibyaza umusaruro kabsa.

  • Ibyo umutoza avuga nibyo ariko uyu musore namugira inama yo guhindura ikipe akinamo, kuko bizamugora kumenyekana mugihe akomeje gukina mu ikipe ikinira mu muhezo.

  • mwaramufatiranye iyo mumureka akigira mwikipe ifite abafana, buriya ibyo yakora byose arebwa nabafana baratarenze 20 ntamunezero byamutera kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish