Digiqole ad

Muhadjiri ntazakina umukino wa Rayon, azamara ibyumweru 6 adakina

 Muhadjiri ntazakina umukino wa Rayon, azamara ibyumweru 6 adakina

Nyuma yo kuvunikira mu myitozo yo kuwa gatatu yashyizweho plâtre

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Muhadjiri Hakizimana yavunikiye mu myitozo. Yamaze kwitabwaho n’abaganga bamushyizeho ‘plâtre’ bita ciment. Azamara ibyumweru bitandatu adakora ku mupira.

Nyuma yo kuvunikira mu myitozo yo kuwa gatatu yashyizweho plâtre
Nyuma yo kuvunikira mu myitozo yo kuwa gatatu yashyizweho plâtre

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2016 nibwo Muhadjiri Hakizimana yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho kuko nyuma y’imyitozo yavunikiyemo bikomeye yavanwe ku kibuga cy’imyitozo ajyanwa mu modoka bamuhetse.

Abaganga basanze yavunitse amagufa yo mu kagombambari bamushyiraho ‘plâtre’ imurinda kunyeganyega kw’amagufa byatuma atonekara. Iyi bita Ciment azayimarana ibyumweru bitandatu atangire imyitozo yoroheje. Nyuma y’amezi abiri nibwo azasubira mu kibuga.

Muhadjiri watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’umwaka ushize (16)  azasiba imikino isigaye ku gice cya mbere cya shampiyona APR FC izahura na Marine FC kuri uyu wa gatanu, na Rayon sports tariki 21 Mutarama, na Bugesera bazahura tariki 29 Mutarama 2016.

Uyu musore APR FC ayakuye muri Mukura VS kandi azasiba imikino ibiri ya CAF Champions League bazakina na Zanaco FC yo muri Zambia. Umukino ubanza uzabera i Lusaka hagati ya tariki 10–12 Gashyantare n’uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 17–19 Gashyantare 2017.

Muhadjiri Hakizimana na Rusheshangoga Michel bafite imvune zitazabemerera gukina na Marine FC
Muhadjiri ntiyashoboye kurangiza myitozo yo kuri uyu wa kane, aha yari yicaranye na Rusheshangoga Michel nawe wavunitse
Yavanywe ku kibuga bamuhetse nyuma yo kuvunika

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Ibi nabyo biteye isoni mu gihugu cyacu tuvuga ko cyateye imbere. Kubona umukinnyi avuniaka akava mu kibuga ahetswe ku mugongo n’undi mukinnnyi.
    Rwose mwazagerageje ibivugwa ku Rwanda rwacu bikandana n’igihe tugezemo ntitwihe rubanda.
    Ikipe nka APR FC yagombye kuba ifite imodoka yabugenewe itwara abarwayi bagirye ingorane ku bibuga.
    Yewe “BAZIRUNGE ZANGE ZIBE ISOGO!!!!”.

Comments are closed.

en_USEnglish