APR FC iritegura Marine FC idafite Muhadjiri, Onesme na Maxime bagarutse
Muri iyi week-end AZAM Rwanda Premier League irakomeza. Uzabimburirwa n’umukino w’amakipe y’ingabo, Marine FC na APR FC izaba idafite Muhadjiri Hakizimana wavunitse mu myitozo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mutarama 2016 hazakinwa umukino ubimburira indi mu munsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na AZAM TV. Marine FC izakira APR FC amakipe yombi y’ingabo z’u Rwanda.
APR FC yatsinzwe na AS Kigali umukino uheruka, irajya i Rubavu mu gitondo cuyo kuri uyu wa kane igiye kwitegura ngo ikomeze gushaka uko yakwisubiza igikombe cya shampiyona yatwaye umwaka ushize w’imikino.
Iyi kipe itozwa na Jimmy Mulisa yishimiye kugarura mu kibuga bamwe mu bakinnyi bari bafite ibibazo nka Ngandu Omar wari urwaye, Onesme Twizerimana na Maxime Sekamana babazwe amavi nabo batangiye imyitozo gusa bazasubira mu mikino y’amarushanwa mu byumweru bibiri biri imbere.
Mu myitozo ya nyuma APR FC yakoreye i Kigali ku Kicukiro, Muhadjiri Hakizimana yavunitse bikomeye bishobora gutuma asiba imikino isigaye mu gice cya mbere cya shampiyona bazahura na Marine FC, Rayon sports na Bugesera FC.
Jimmy Mulisa yabwiye Umuseke ko bitabaciye intege ati: “Bibaho mu mupira. Niyo mpamvu ikipe igira abakinnyi 30 ni uko tuba twiteze ibi byose. Muhadjiri aravunitse bitunguranye kandi na Imanishimwe (Emmanuel) afite amakarita y’umuhondo azatuma tutajyana i Rubavu. Gusa abahari bariteguye kandi twizeye intsinzi i Rubavu.”
Abajijwe niba umukino wa Marine FC Atari imyiteguro y’uwa Rayon sports kuko uzaba iminsi itandatu gusa mbere, yasubije ko amanota yose angina kandi batatekereza kuri Rayon sports mbere kandi hari n’indi mikino ikomeye ibategereje harimo na CAF Champions League.
APR FC ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 27 inyuma ya Rayon sports ifite amanota 32, mu gihe habura icyumwe kimwe gusa ngo zihure.
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Ntabwo Ari 13/01/2016(7)
Comments are closed.