Abouba Sibomana ntiyumvikanye na Rayon, agiye muri Tusker FC muri Kenya
Tusker Football Club yatwaye igikombe cya shampiyona ishize muri Kenya igiye gusinyisha myugariro w’ibumoso w’Amavubi Abouba Sibomana wifuzwaga na Rayon sports nyuma y’uko uyu atabashije kumvikana n’iyi kipe yakiniye mbere yo kujya muri Gor Mahia.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu nibwo Abouba Sibomana afashe indege imujyana i Nairobi muri Kenya gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’umupira w’amaguru y’uruganda rutunganya inzoga, Tusker FC.
Uyu musore w’imyaka 26 yari mu biganiro na Rayon sports byatumye inamutanga ku rutonde rw’abo yifuza gukoresha muri CAF Confederations Cup.
Bivugwa ko Abouba yari yasabye Rayon ‘recruitement’ ya miliyoni 10 n’umushahara w’ibihumbi 500frw ku kwezi.
Sibomana yabwiye Umuseke ko ibiganiro na Rayon sports bitagenze neza ariyo mpamvu yagiye hanze.
Yagize ati: “Hari ikipe ikomeye muri Kenya ngiye gusinyira. Rayon sports ntibyakunze kubera impamvu zitandukanye ariko iy’ingenzi ni uko nifuzaga gukomeza gukina hanze. Usibye iyo ngiyemo hari n’andi makipe yo muri Tanzania na Zambia yanyegereye ngo tuganire ariko ntibyashobotse ko ibiganiro bigera ku ntego kuko igihe cy’isoko kiba ari gito mu kwa mbere.”
Abouba agiye gusinyira Tusker FC mukeba wa Gor Mahia FC, ikipe yakiniraga mu myaka ibiri y’imikino ishize.
Bivuga ko Rayon Sports igiye mu mikino mpuzamahanga ifite umukinnyi umwe ukina nka myugariro w’ibumoso (Eric Irambona), kuko Senyange Yvan umusimbura afite imvune y’ivi ritarabagwa.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
byakabaye byiza arenze champion yakenya kuko nayo iracyari hasi
hahahha ubundi akaruta akandi karakamira reka yigendere abayobozi bacu nimucyuka gusa
Comments are closed.