Digiqole ad

Umukino wa APR FC na Rayon utera ubwoba- Emery Bayisenge

 Umukino wa APR FC na Rayon  utera ubwoba- Emery Bayisenge

Yemeza ko umukino wa Rayon sports na APR FC ari umukino utera ubwoba

Harabura iminsi icyenda (9) ngo hakinwe umukino uhuruza abakunzi b’umupira w’amaguru benshimkurusha indi. APR FC izakira Rayon sports. Myugariro mpuzamahanga w’u Rwanda Emery Bayisenge wakinnye iyi mikino kenshi yemeza ko ari umukino utera ubwoba.

Umukino uhuza abakeba mu Rwanda uri hafi, Bayisenge yemeza ko ugora cyane abawukina, aha yahaganiraga umupira na rutahizamu wahoze muri Rayon, Ismaila Diarra
Umukino uhuza abakeba mu Rwanda uri hafi, Bayisenge yemeza ko ugora cyane abawukina, aha yahaganiraga umupira na rutahizamu wahoze muri Rayon, Ismaila Diarra

Emery Bayisenge myugairo w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina nk’uwabigize umwuga muri Kénitra Athlétic Club yo mu kiciro cya mbere muri Maroc ari mu Rwanda mu biruhuko by’iminsi itanu.

Uyu musore w’imyaka 22 yakiniye APR FC imyaka ine kuva muri 2012 kugera muri 2016. Yemeza ko ubwoba no kwitegura bidasanzwe ari ibintu biranga amakipe yombi iyo APR FC na Rayon sports ziri hafi guhura.

Bayisenge yagize ati: “Ni umukino utabona icyo uwuvugaho mbere kuko ukunze gutungurana. Ikipe iteguye neza mu mutwe, ihagaze neza muri iyo minsi niyo ikunze gutsinda. Ikipe yatangiye neza iminota ya mbere y’umukino inyagira indi kenshi. Ni umukino uteye ukwawo kandi utera ubwoba impande zombi”

Uyu musore uri gukora imyitozo muri APR FC yavugaga ibi mu gihe aya makipe akomeye mu Rwanda azahura mu mpera z’icyumweru gitaha, tariki 21 Mutarama 2017.

Imikino iri muri iyi week end benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bayise iyo kwitegura ‘Classico’. APR FC izasura Marine FC kuwa gatanu, Rayon sports yakire Etincelles FC ku cyumweru tariki 15 Mutarama.

Bayisenge ari mu biruhuko mu Rwanda
Bayisenge ari mu biruhuko mu Rwanda
Emery Bayisenge ari gukorera imyitozo muri APR FC
Emery Bayisenge ari gukorera imyitozo muri APR FC
Yemeza ko umukino wa Rayon sports na APR FC ari umukino utera ubwoba
Yemeza ko umukino wa Rayon sports na APR FC ari umukino utera ubwoba

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish