Umunya-Cameroun Etienne Nguila yaba agiye gusimbura Camara muri Rayon
Rayon sports iyoboye urutonde rwa shampiyona yakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu. Umunya- Cameroun Etienne Nguila watangiye igeragezwa ashobora gusimbura Moussa Camara bivugwa ko ashakwa n’amakipe yo muri Tunisia na Misiri.
Kuri Stade de l’Amitié yo ku Mumena niho Rayon sports yakoreye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ uzayihuza na Etincelles y’i Rubavu.
Muri iyi myitozo abasore ba Rayon sports bakoranye na ba rutahizamu babiri bavuye muri Afurika y’Uburengerazuba. Umwe ni umunya-Ghana Faisal Awote usanzwe mu igeragezwa. Undi ni Etienne Sombo Nguila watangiye imyitozo avuye muri Cameroun.
Umutoza wa Rayon sports Masudi Djuma yabwiye Umuseke ko bitarenze kuri uyu wa kane azatoramo umwe asinyisha muri aba ba rutahizamu.
Masudi yagize ati: “Dufite ibibazo by’imvune z’abakinnyi cyane. Bituma dukenera gushaka ibisubizo aho bishoboka hose. Kuri rutahizamu mu gihe Moussa Camara yavunika mu mikino ya CAF Confederations Cup byaba bigoye ko twahakinisha Shasir kandi ari mugufi. Dukeneye umusore ufite ibigango twasinyisha. Nko kuri uyu wa kane ndaba namaze gufata umwanzuro.”
Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko aba abasore bari gushakwa mo usimbura Moussa Camara kuko Rayon sports yabonye ubusabe bw’amakipe atatu yo muri Tunisia na Misiri arimo Olympique de Béja na Etoile Olympique Sidi Bouzid bifuza gusinyisha Camara.
Ibibazo by’imvune bikomeje kwiyongera muri Rayon sports kuko nyuma ya Ange Mutsinzi, Muhire Kevin, Moussa Camara, Senyange Yvan na Manzi Thierrym hiyongereyeho na Mugisha Francois Master wakutse urutugu, ariko we ngo ashobora gukira vuba.
Iyi myitozo yanitabiriwe n’abandi basore nka Mugabo Gabriel bita Gabby Rayon sports yaguze avuye muri Police FC, n’abahungu babiri b’umutoza Masudi harimo imfura ye Mugisha Abdoul Raoufu na murumuna we Ntwali Abdoul Shakour.
Roben NGABO
UM– USEKE
4 Comments
Jaaah Bless Gikundiro
Moral Haut Rayon. Komera cyane kipe dukunda twese.
Nonese Masoudi ikipe agiye kuyigira iya famille?Abayobozi mucungire hafi icyo ni ikimenyane kitatuma ikipe igira aho igera.Bariya bana ntibari ku rwego rwa Rayon.Wenda babanza muri junior ariko Rayon ni ukuyisuzugura.
ese ko aayobozi ba rayo sport batatubwira uko gutanga umusanzu bihagaze ? ese ko Masudi ari gushaka abakinnyi ikipe ifite ubushobozi bwo kuzabahemba ntakibazo cyongeye kuvuka?
Comments are closed.