Digiqole ad

Gushaka itike ya CAN 2019: Amavubi mu itsinda rya Côte d’Ivoire na Guinea

 Gushaka itike ya CAN 2019: Amavubi mu itsinda rya Côte d’Ivoire na Guinea

Amavubi yatomboye itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo hatangire igikombe cya Afurika y’ibihugu 2017 kizabera muri Gabon, CAF yatangaje uko amakipe azahura ashaka itike y’igikombe cya Afurika 2019. U Rwanda rwatomboye itsinda ‘H’ Cote D’Ivoire, Guinea.

Amavubi yatomboye itsinda H mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika
Amavubi yatomboye itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2017 nibwo impuzamazamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yatangaje amatsinda agaragaza uko amakipe azahura ashaka itike y’igikombe cya Afurika ‘AFCON 2019’ kizabera muri Cameroun.

U Rwanda ruzahura n’ibihugu by’ibihangange mu mupira w’amaguru wa Afurika mu itsinda ‘H’ ririmo; Cote D’Ivoire ya Wilfried Zaha, Guinée-Conakry ya Florentin Pogba (mukuru wa Paul Pogba) na Central African Republic.

Ibihugu 48 bikina umupira w’amaguru muri Afurika bigabanyije mu matsinda 12 harimo na Cameroun izakira amarushanwa. Amakipe 12 azaba aya mbere mu itsinda n’amakipe atatu azaba aya kabiri yitwaye neza kurusha andi azabona itike y’igikombe cya Afurika.

Imikino ibanza izaba tariki 5 na 13 Kamena 2017.

Uko amatsinda yose ahagaze:

Itsinda A: Senegal, Equatorial Guinea, Sudan, Sao Tome/Madagascar

Itsinda B: Cameroon, Morocco, Malawi, Comoros/Mauritius

Itsinda C: Mali, Gabon, Burundi, Djibouti/South Sudan

Itsinda D: Algeria, Togo, Benin, Gambia

Itsinda E: Nigeria, South Africa, Libya, Seychelles

Itsinda F: Ghana, Ethiopia, Sierra Leone, Kenya

Itsinda G: DR Congo, Congo, Zimbabwe, Liberia

Itsinda H: Ivory Coast, Guinea, Central African Republic, Rwanda

Itsinda I: Burkina Faso, Angola, Botswana, Mauritania

Itsinda J: Tunisia, Egypt, Niger, Swaziland

Itsinda K: Zambia, Mozambique, Guinea-Bissau, Namibia

Itsinda L: Cape Verde, Uganda, Tanzania, Lesotho

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish