CAF: AS Kigali yakomeje muri 1/8 kuri Penaliti
Umukino mpuzamahanga wa CAF Confederation Cup wo kwishyura wahuzaga ikipe ya As Kigali na Ahly Shandi warangiye ikipe ya As Kigali itsinze penalite 5-4,umukino waberaga I Shendi mu gihugu cya Sudan kuri uyu wa gatanu tariki 07 Werurwe.
Mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, ikipe ya Ahly Shandi yaje kotsa igitutu ikipe ya As Kigali iza no kubona igitego kimwe byatumye iminota 90 y’umukino irangira ariyo iyoboye umukino kuri icyo gitego kimwe ku busa.
Kuko i Kigali naho ariko byari byagenze AS Kigali ibatsinda 1-0, nyuma y’uko mu mikino yombi amakipe anganyije 1-1 hitabajwe za Penaliti.
Ikipe ya AS Kigali yabashije gutsinda Penaliti 5 kuri 4 za Ahly Shandi yari mu rugo.
AS Kigali muri 1/8 izacakirana n’ikipe izava hagati ya Difaa Hassani El Jadidi yo mu gihugu cya Maroc cyangwa Gamtel (Gambia Telecommunication Company) yo muri Gambia zo zizakina ku cyumweru tariki ya 9 werurwe. Difaa El Jadidi irahabwa amahirwe yo gukomeza kuko mu mukino ubanza muri Gambia yahatsindiye ikipe ya Gamtel ibitego 2 – 0.
Ikipe ya As Kigali ntagihindutse ishobora kugera i Kigali ku cyumweru mu masaha y’umugoroba.
AS Kigali ni ikipe yubakiye ku bakinnyi ahanini bahoze muri Academie ya SEC bazanye n’umutoza Cassambungo waje asimbura Thierry Hitimana ubwo iyi kipe yari igiye kumanuka.
Nyuma yo gutsinda ikipe yo gusezerera ikipe ya Academie Tchité y’i Burundi, ikipe ya AS Kigali ibashije no gusezerera Al Ahly Shandi yo muri Sudan.
Hagati ya 21-23 Werurwe ikipe ya AS Kigali nibwo izakina umukino wa mbere wa 1/8 wa CAF.
Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Congratulationssss Casa n’abahungu bawe
Mukomereze mwiturije mureke ABARAYO NURUSAKU RWABO, MUKOMEREZE AHO MUTUVANE IGISEBO BADUSIZE!
Shahuwivuga GIKUNDIRONABI batakugaya wayinganyikise koko ahubwo dushimire CASSA nahubundi RAYON sport yo yihoreremwana.
merci bcp CASSAMBUNGO avec ton equipe AS KIGALI muhaye icyubahiro igihugu cyacu muhacanye umucyo kabisa!
Kandubwowasanga urumufana wa APR FC doreko mutagirisoni ntuzikowowe bagukubita utaranatangakoko, nabe na GIKUNDIRO YACU yariyanganirije hanze sawarata Casa wowe nabahungubawe murabantu babagabope.
Comments are closed.