Digiqole ad

Ndahinduka Michel asanga kumenyerana ari ingenzi kuri ba Rutahizamu

Nyuma y’uko Ikipe y’u Rwanda inganyije n’Intamba ku rugamba z’i Burundi bigahesha intsinzi u Rwanda, Rutahizamu Ndahinduka Michel watsinze igitego cy’amavubi asanga kumenyerana kwa ba Rutahizamu byaba imbarutso yo gutsinda ibitego byinshi.

Rutahizamu Ndahinduka Michel
Rutahizamu Ndahinduka Michel

Michel yagize ati “Jyewe inama naha bagenzi banjye ariko cyane cyane ubuyobozi bw’ikipe ni ukutuba  hafi bakadutegurira imikino ya gicuti myinshi kugira ngo turusheho kemenyerana.”

Uyu mukinnyi avuga ikintu gituma ba rutahizamu badatsinda ibitego byinshi atari umubare muto wabo ahubwo  ko ari uko bataramenyerana mu kibuga.

Mu mukino wahuje Amavubi n’Intamba ku rugamba z’i Burundi, Ndahinduka witwa Bugesera niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyatumye u Rwanda rukomeza.

Ndahinduka yemera ko nubwo bigisaba igihe ngo  ba Rutahizamu b’Amavubi  bamenyerane, ariko ngo hari intambwe imaze guterwa kandi yizeye ko bizagerwaho.

NKOTANYI Damas

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu mukino ko wari uwa gicuti, muravuga ko amavubi yakuyemo inkamba gute?

  • ni byo kabisa mugomba imyitozo myinshi naza mach amical ngo murusheho kumenyerana

  • Ntabarutahizamu dufite.ntamukino turagira nko kugumana umupira cyangwa kubasha kwubaka igitego atari nkakuriya umupira wa mwikubiseho ukagyamo. kubwange nibakore cyane.babashije kuba bagumana umupira igihe kini cygwa bagahana imipira ikagera kuwo ashaka ndetse bakongera umwuka nibwo bavuga ko bagira aho bagera.

  • hahaha amavubi!!! ngo ntimuzongera guhamara abanyamahanga , ndahinduka ni umurundi, ciza ni umurundi, tibingana ava Uganda na butera, mwarangiza ngo abana burwanda . murwanda tuzi kubyina umushayayo nta football twigirira

Comments are closed.

en_USEnglish