Mu bakinnyi 23 Eric Nshimiyimana yari yahamagaye yasize batatu
Nyuma yo guhamagara abakinnyi 23 bari bamaze hafi icyumweru mu mwiherero, kuri uyu wa mbere Eric Nshimiyimana utoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahagurukanye n’abakinnyi 20 berekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho bazakina umukino wa gicuti uzabahuza n’Intamba ku rugamba kuwa gatatu.
Eric Nshimiyimana mubo yasize harimo Eric Rutanga wa APR FC, Mussa Mutuyimana wa Police FC na Haruna Niyonzima wa Yanga Africans, wabuze kubera imikino ya Champions League, ikipe ye iri gukina.
Abakinnyi 20 umutoza azifashisha i Burundi:
Abazamu: Ndayishimiye Jean Luc (Rayon Sports), Kwizera Olivier (APR FC).
Ba myugariro: Abinyuma Bayisenge Emery (APR FC), Uwiringiyimana Amani (Police FC), Nshutinamagara Ismael (APR FC), Rusheshangoga Michel (APR FC), Fitina Omborenga (Kiyovu Sports), Sibomana Abouba (Rayon Sports) na Nirisarike Salomon (Antwerp).
Abo hagati: Uwambazimana Leon (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Twagizimana Fabrice (POLICE FC), Sibomana Patrick (APR FC), Mwiseneza Djamali (Rayon Sports), Tibingana Charles (APR FC), Butera Andrew (APR FC) na Hussein Cyiza Mugabo (Mukura VS).
Ba rutahizamu: Kagere Meddie (Rayon Sports), Uzamukunda Elias (AS Cannes) na Michel Ndahinduka (APR FC).
Imikino iheruka guhuza u Rwanda n’u Burundi
27/05/07 Rwanda 1 – 0 Burundi (uyu wari uwa gicuti)
26/03/11 Rwanda 3 – 1 Burundi
05/06/11 Burundi 3 – 1 Rwanda
Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ni byiza kongera kwipima hakiri kara bakareba aho bipfira hagomba gushyirwamo imbaraga,ariko banategura ikipe yejo hazaza kuko nkeka ko ikipe izakina 2016 bamwe muri aba batazaba bagaragaramo,bivuga ko bakagombye gushyira imbaraga muri barumuna babo kuko nibo bazaba bafite akazoza byibura kageza 2020 tukongera kugira isura nziza no kwigira imbere ku mwanya w’isi.
Ndabona ikipe y’igihugu ari Apr ifitemo abakinnyi 9/20,rayon andi makipe yabihombeyemo!
Comments are closed.