Amavubi avuye i Burundi yemye
Nyuma yo kunganya umukino wa gicuti n’Intamba ku rugamba, ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali ahagana saa kumi n’imwe zirenga kuri uyu wa 06 Werurwe. Basesekaye bemye kuko bagiye bivugwa ko Abarundi bashobora kubanyagira.
Eric Nshimiyimana ubatoza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko i Bujumbura icyo bahakoze ari ukukina umupira wabo.
Ati “Twakinnye neza, kunganya ntibiduhagije ariko gukinira hanze ntibiba byoroshye.”
Ku mukino wa gicuti wahuje u Rwanda n’u Burundi kuwa gatatu tariki 05 Werurwe, abafana b’u Burundi bari bafite ikizere kinshi ko bari butsinde abavukanyi babo bo mu Rwanda, ikipe y’u Burundi yari yakoze ku bakinnyi bayo bakina hanze.
Banganyije 1-1 n’u Rwanda harimo no kuba ikipe y’u Rwanda yaragiye igerageza kuyobora umukino no guha injyana umukino.
Umutoza Nshimiyimana, wanakinnye igihe kinini i Burundi, yavuze ko bagiye gukomeza imyitozo no gushaka imikino ya gicuti kuko ngo ifasha abakinnyi kumenyera guhatana.
Nshimiyimana afite ikipe igizwe n’urungano rushya rw’abasore b’abanyarwanda, batiganjemo abahawe ubwenegihugu nk’uko hambere byakunze kugenda.
uyu mutoza yemeza ko abakinnyi afite bumva neza ibyo ababwira, ndetse ko nubwo bagiye i Burundi benshi ngo bibwira ko batari bwivane imbere y’Intamba ku rugamba ariko abakinnyi be kubwo kumwumva bakoze ibyo yabasabye ndetse ko n’umukino bashoboraga kuwutsinda.
Ikipe y’u Rwanda ntabwo iheruka gushimisha abayikunda, ndetse igihe kinini gishize imikino myinshi mpuzamahanga yarayitsinzwe indi ikayinganya, micye cyane niyo yatsinze.
Ubu ariko ikipe ihari abafana benshi bayigeraho bayibonamo kurusha izayibanjirije nk’uko byagiye bitangazwa na bamwe mu bafana Umuseke waganiriye nabo ku myitozo yabo mbere yo kujya i Burundi.
Amazina nka Ndayishimiye, Ndahinduka, Nirisarike, Bayisenge, Sibomana, Iranzi, Mwiseneza na Mugiraneza n’ayandi yiyumvwamo n’abafana b’impande zose z’igihugu.
Ni ikipe ikiri kubakwa. Igiswahili nacyo ngo ntikikiri ururimi rusange rw’ikipe y’igihugu.
Damas Nkotanyi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Damas Iyi nkuru yawe ni nziza ariko ibyo wavuze bitandukanye n’ayo mapic watangiriyeho werekana kuko uravuga ko hambere hakinishwaga abanyamahanga ariko wiyibagije ko Butera na Tibingana atari abanyarwanda nk’uko ubivuga!!! ahubwo bahawe ubwenegihugu kugira ngo APR izabone uko ibakinisha kuko twese tuziko ari Abaganda kandi unabaze neza niba utari ubizi mu Mavubi yacu harimo n’abandi bagera kuri batatu bose hamwe ni nka batandatu ntimukadupfuke amaso ngo duceceke kandi iyo Gikundiro yacu ifite umeze nk’aba bakinnyi Ferwafa ariyo ya mbere ibyivangamo kubera igitutu cya APR iyishyiraho
@Tito ndakumenyesha ko Butera na Tibingana ari abana b’abanyarwanda bavukiye Uganda kubera amateka y’igihugu cyacu. Bazanywe na equipe National U17 bakiri bato ntabwo bazanywe na APR ahubwo sinzi niba ukurikira iby’umupira.
Ibyo uvuga rero nta shingiro na rito bifite, nakugira inama yo kwicara hasi ugafana GIkundiro kuko tuyihuriyeho ukareka kubeshya ibya Nationalities z’abana b’abanyarwanda.
Komera cyane
Mwikwirirwa mutongana mupfa amasazi!! kunganya n’uruburndi n’igikorwa ariko si icyo guca igihugu umugongo. Mureke twifanire gikundiro yacu.
Maze rero ntimuntuke jye nzongera kuyita amavubi n’atsinda ubu nyita amasazi kuko yarambabaje cyane.
Ntacyo uvuze, na Gikundiro uvuga wasaga warayifannye mu kavuyo utazi ibyo urimo. ujya iyo bigiye wowe,ibyo bita ikigare
Tito ibi uvuze birerekana ukuntu utekereza kubanyarwanda bagarutse mugihugu cyabo.Rekana nivangura mubana babanyarwanda.
Sha ntugasabikwe n’amatiku.Ishimire AMAVUBI YACU BRAVO.
mwaciye ibiiiiintu ngo Amavubi yarakoze. yakoze iki se Urwanda gukina n’Uburundi ni iki gitangaje kirimo? baramutse batsinze nka Ghana cg Nigeria noneho mwavuga ibingana iki?!!!! n’ubwo bitashoboka
Ariko reka bavuge…wowe ni inde wakubujije?
Niba bishimiye ko banganyije n’ikipe yari yamaze gutangaza ko yatsinze mbere y’umukino
urababuriza iki guca ibintu?
Gutsinda Nigeria na Ghana ngo ntibishoboka? 2002 se Jimmy Gatete yakoze iki?
Ahubwo uba ugaragaje level ya Pessimism wifitemo gusa nta kindi
Ariko ntimukazane amatiku muri sport. Uwakina wese yitwa Umunyarwanda akaduhesha intsinzi, riba ari ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda. None i Burayi ko aribo bakomeye muri soccer ko babikora, usanga umukinnyi wese uhageze akomeye bamugira umunyagihugu agakinira ikipe yabo. Kuki twe tutabikora? Ariko muribuka igihe tujya muri Can ukuntu abantu bari bishimiye ikipe kuko yari ikomeye, itsinda n’ubwo harimo Abanyarwanda b’abanyamahanga benshi? None muri buka France itwara igikombe cy’Isi n’Icy’u Burayi abakinnyi bayo benshi ntibaturukaga mu bindi bihugu barabonnye ubwenegihugu bw’u Buransa? None se ntibyahesheje ishema igihugu cy’u Bubaransa? Dukeneye ikipe itsinda, tukumva ko u Rwanda rwatsinze. Kunganya n’u Burundi, bwari bwahamagaye abakinnyi babo bakina mu mpande zose z’isi kandi bari i wabo, mu gihe twe twakinishije abakinnyi hafi ya bose ari ababa mu Rwanda, rwose urebye ni abo mu makipe abiri ariyo Rayon Sports Fc na APR FC hiyongereyeho babiri gusa bavuye i Burayi, tugashobora kunganya na bo bari imbere y’abafana babo bari bakubise buzuye, ni ikintu buri mu Munyarwanda wese yagombye kwishimira cyane cyane ko ntawabikekaga ukurikije ukuntu amakipe yari ahagaze mu kibuga, n’abyinshi Abarundi bari bavuze mbere y’umukino, abana bacu babereka aho babera ibamba. Njye nishimiye umusaruro batanza ahubwo bakomereze aho ubutaha bazatsenda. Mukomeze mutere imbere Amavubi yacu. Good luck.
Comments are closed.