Bujumbura: Amavubi n’Intamba baguye miswi ya 1-1
Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe, umukino wa gicuti wahuzaga u Rwanda n’u Burundi urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, kuri sitade yitiriwe igikomangoma Louis Rwagasore i Bujumbura.
Umukino watangiye saa cyenda n’igice zo mu Rwanda kuruhande rw’Amavubi habanjemo: Ndayishimiye Jean Luc, Rusheshangoga Michel, Nirisarike Salomon, Bayisenge Emery, Sibomana Abuba, Uwambazimana Leon, Mugiraneza Jean Baptiste, Mwiseneza Djamal, Sibomana Patrick, Uzamukunda Elias Baby na Ndahinduka Michel.
Mu gihe ku ruhande rw’Abarundi cumi n’umwe babanje mu kibuga bari: Arakaza Mc Arthur, Nahayo Valerie, Rugonumugabo Stephane, Harerimana Rashid, Kiza Fataki, Kwizera Pierre, Papy Faty, Fiston Abdul Razak, Saido Ntibazonkiza, Tambwe Amiss na Amiss Cedric.
Amavubi yabonye igitego ku munota wa 15 gitsinzwe na Ndahinduka Michel bakunze kwita Bugesera ukinira APR FC. Nyuma y’iminota 10, u Rwanda rubonye igitego, Saido Bazonkiza ukinira Cracovia yo muri Pologne yatsindiye Abarundi igitego cyo kwishyura.
Uku kunganyiriza hanze kw’Amavubi bishobora kuyifasha kumanuka ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ruzasohoka tariki ya 13 Werurwe 2014, u Rwanda ruri ku mwanya wa 134 ku isi ku rutonde ruheruka gusohoka.
J.paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
muraduhaye kweli aya mavubi ko ashobora kuba yarakinnye kera kweli
aba batandukanye nabakinnye uyu munsi
Ha ha ha ha ha abashingantahe bari biriwe basakuza bambyina intsinzi numucyino utaraba.Nibitonde kuko muri footboli byose birashoboka utegereza ko iminota 90 irangira.
Mukomeze bana muterimbere.
Amavubiyitwayeneza cyane abarundi stop!!
bakomerezaho bana burwanda!!