La Roja ya Espagne niyo ifite iki gikombe cy’Isi giheruka, ariko yaraye isezerewe nabi cyane kuko ivuyemo itsinze igitego kimwe gusa itsinzwe birindwi mu miikino ibiri yakinnye. Mu ijoro ryakeye kandi ni nabwo ikipe ya Cameroun yasezerewe nayo nyuma yo gutsindwa imikino ibiri mu itsinda A irimo, ikaba isigaje umukino umwe na Brasil. Ikipe y’igihugu […]Irambuye
Haruna Niyonzima umukinnyi mpuzamahanga ukomoka i Rubavu agakina mu ikipe ya Yanga Africans muri Tanzania, hari amakuru avuga ko yaba agiye kugaruka mu ikipe ya APR FC yahozemo, gusa we yabwiye Umuseke ko ubu kuba ari kugaragara mu myitozo ya APR FC ari uko ari mu biruhuko. Muri ibi biruhuko arimo avuga ko mu gitondo […]Irambuye
Umunyezamu usanzwe ukinira ikipe ya AS Kigali ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC ndetse ngo binageze kure mu gihe mu genzi we bakinanaga myugariro Tubane James nawe agiye gusinya mu ikipe ya Rayon Sport nk’uko ubuyobozi bwa y’amakipe bwabitangarije Umuseke. Mayira Jean Dieu umuvugizi w’ikipe ya Police FC yavuze ko Mvuyekure umunyezamu wa As […]Irambuye
Souleyman Niyibizi watozaga ikipe ya Etoile de l’Est mu kiciro cya kabiri kuri uyu mugoroba wa tariki 17 Kamena yasinye amasezerano mu ikipe ya Amagaju nk’umutoza wungirije. Niyibizi yabwiye Umuseke ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, kandi atari kwitesha amahirwe yo gutoza mu kiciro cya mbere mu gihe amasezerano ye na Etoile de l’Est yo mu […]Irambuye
Ikipe y’igihugu yo kumasha yamaze kubona umutoza mushya ukomaka mu gihugu cya Koreya y’epfo nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha mu Rwanda (Rwanda Archery and shooting federation) bubitangaza. Uyu mutoza yerekanywe ubwo hakinwaga imikino yo kwibuka yateguwe n’iri shyirahamwe kuri iki Cyumweru gishize. Richard Muhumuza umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha yavuze ko bagize amahirwe kubona […]Irambuye
Joe Biden Vice Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yinjiye kuri Stade y’i Natal muri Brazil akerereweho gato ntiyabasha kubona igitego cya mbere cy’ikipe y’igihugu cye ya USA cyatsinzwe na Clint Dempsey nyuma y’amasegonda 32 umukino utangiye nk’uko bitaganzwa n’igitangazamakuru G1. Biden yari yaje kwifatanya n’ikipe y’igihugu cye iri gukinira mu majyaruguru ya Brazil, […]Irambuye
Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi amaso y’abanyafrika bayahanze amakipe abahagarariye, ayakinnyi mu ijoro ryakeye nta n’imwe yabashije gutsinda. Nigeria benshi bavuga ko yinaniwe imbere ya Iran (0 – 0), naho Ghana itsindwa mu mukino ukomeye na USA 2 – 1. Mu mukino wabanjirije iyi, ikipe y’Ubudage yahaye isomo ikipe ya Portugal ya Christiano Ronaldo […]Irambuye
Irushanwa ryo Kwibuka Abakarateka ndetse n’abakunzi b’uwo mukino bazize Jenoside yakorewe abatusi mu mwaka wa 1994 rizwi nka Never Again, ryasojwe kuri iki cyumweru, ikipe ya Lions Karate Do Club ariyo yegukanye iryo rushanwa. Muri iri rushanwa ryegukanywe na Lion Karate Do Club ku rwego rwa Kumite, cyangwa se kurwana, ryitabiriwe n’amakipe atandukanye yo mu […]Irambuye
Irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abatoza bakinaga umukino wa Basketball by’umwihariko na nyakwigendera Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryaraye risojwe kuri iki cyumweru ikipe ya Espoir BBC ariyo yegukanye ibihembo byinshi. Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’abagore n’abagabo mu bihugu bya Uganda, Burundi, Congo Kinshasa n’u Rwanda rwayateguye. Imbere y’abafana […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 kamena nibwo icyumweru cyahariwe imikino Olempike, gitangira mu Rwanda, hazigishwa akamaro ka siporo mu Ntara zose z’urwanda ndetse n’umujyi wa Kigali hibanzwe cyane ku mikino gakondo nk’uko bisobanurwa na Robert Bayigamba umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda (CNOSR). Bayigamba yatangaje ko uyu ariwo mwihariko w’iki cyumweru cy’imikino Olempike […]Irambuye