Irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abatoza bakinaga umukino wa Basketball by’umwihariko na nyakwigendera Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryaraye risojwe kuri iki cyumweru ikipe ya Espoir BBC ariyo yegukanye ibihembo byinshi.
Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’abagore n’abagabo mu bihugu bya Uganda, Burundi, Congo Kinshasa n’u Rwanda rwayateguye.
Imbere y’abafana batari bacye, abayobozi barimo umukuru wa Sena y’u Rwanda, Ministre w’imikino n’umuyobozi wa CNLG, amakipe y’abagore ya Berco Stars y’i Burundi na Giants Stormens ya Uganda niyo yakinnye umukino wa nyuma, naho mu bagagabo Muzinga y’i Burundi ikina na Espoir yo mu Rwanda.
Mu bagore, ikipe ya Berco Stars igizwe n’abakobwa bakiri abangavu yatsinze irusha ikipe y’abakobwa ubona bakuru ya Giant Stormens yo muri Uganda ku manota 67 kuri 55.
Hakurikiyeho umukino w’abagabo utagenze uko abantu bari bawiteze, ikipe ya Espoir yatsinze irusha cyane ikipe ya Muzinga y’i Burundi amanota 85 kuri 48 ya Muzinga.
Ikipe ya Espoir yatwaye kandi igikombe mu bakuru (veterans) ndetse inavamo umukinnyi wahize abandi (MVP) Lionel Hakizimana.
Gisembe wibukwa ni umwe mu bakinnyi ba Basket bakanyujijeho mbere ya Jenoside mu ikipe ya Espoir BBC yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gisembe yavutse mu 1961 i Nyamirambo yari afite uburebure burenze metero ebyiri, yishwe mu 1994 asiga umugore n’abana batatu.
May you Rip Mayina Mbingisa et Rugamba Gustave three brothers and the best uncles i ve ever seen i will always remember you!!!!!! jokes laugh and games we have shared remain in my memories you ve made my childhood!!!!!
anonymous says:
06/24/2014 at 22:20
Congratulations Mr Rutagarama Fidel and all the Espoir basketball team
0 Comment
May you Rip Mayina Mbingisa et Rugamba Gustave three brothers and the best uncles i ve ever seen i will always remember you!!!!!! jokes laugh and games we have shared remain in my memories you ve made my childhood!!!!!
Congratulations Mr Rutagarama Fidel and all the Espoir basketball team
Comments are closed.