Karate: Lions Karate Do Club yitwaye neza mu marushanwa yo Kwibuka
Irushanwa ryo Kwibuka Abakarateka ndetse n’abakunzi b’uwo mukino bazize Jenoside yakorewe abatusi mu mwaka wa 1994 rizwi nka Never Again, ryasojwe kuri iki cyumweru, ikipe ya Lions Karate Do Club ariyo yegukanye iryo rushanwa.
Muri iri rushanwa ryegukanywe na Lion Karate Do Club ku rwego rwa Kumite, cyangwa se kurwana, ryitabiriwe n’amakipe atandukanye yo mu gihugu, aho abahungu n’abakobwa barushanyijwe mu makipe, bakora Kata ariyo myiyereko yo kurwana, isojwe banarushanwa muri Kumite.
Mu cyiciro cya Kata igikombe cyegukanywe n’ikipe yitwa Mamaru Karate Do Club, nyuma yo gusezerera ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda agashami ka Huye ku mukino wanyuma, Lions Karate Do Club, yegukana umwanya wa gatatu muri Kata.
Mu butumwa bwatanzwe na Maitre Sayinzoga Jean wari umushyitsi mukuru muri aya marushanwa yatangaje ko imikino igomba kuba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge burambye, kurusha uko yatanya abantu.
Maitre Sayinzoga yakanguriye abakarateka bari bitabiriye ayo marushannwa kwigira ku mateka mabi yaranze igihugu, bakibuka ko ayo mateka mabi yashyizwe mu bikorwa n’urubyiruko rwiganjemo n’abakoraga Siporo, bakaboneraho gufatanyiriza hamwe guhindura ayo mateka mabi, kandi akaba yabijeje ko ahari ubushake n’ubushobozi buba buhari, ko nta kabuza bazabigeraho bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo zose ziganisha kuri Jenoside.
Iri rushanwa ryasojwe no gushyikiriza ibikombe n’imidari abahize abandi ndetse hanatangwa impamyabushobozi ku basifuzi bayoboye ayo marushanwa aho bashyiraga mu bikorwa amahugurwa yo gusifura bahawe na Mwizerwa Dieudonnee inararibonye mu gusifura Karate mu mezi abiri ashize.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Njye ibya Karate byaranyobeye!!!! no kwandika inkuru y’ibyabaye hazemo kubogama!!! ni ukuvuga ko mwabuze amafoto ya NUR team yaba iya kata cg kumite ahubwo mu kabona izabaye izagatatu!!!!!!!?????? nzaba ndeba but actions speak louder than words!!!!
Comments are closed.