Digiqole ad

Ikipe y’igihugu yo kumasha yabonye umutoza w’Umunyakoreya y'epfo

Ikipe y’igihugu yo kumasha yamaze kubona umutoza mushya ukomaka mu gihugu cya Koreya y’epfo nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha mu Rwanda (Rwanda Archery and shooting federation) bubitangaza.

John Lee uzatoza Ikipe y'igihugu yo Kumasha
John Lee uzatoza Ikipe y’igihugu yo Kumasha

Uyu mutoza yerekanywe ubwo hakinwaga imikino yo kwibuka yateguwe n’iri shyirahamwe kuri iki Cyumweru gishize.

Richard Muhumuza umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo kumasha yavuze ko bagize amahirwe kubona umutoza uri ku rwego mpuzamahanga.

Tumubajije niba mu Rwanda nta mutoza waboneka ushoboye gutoza uyu mukino  cyane ko uyu ari umukino gakondo yagize ati “ Turi gukina umukino wo kumasha ariko ku buryo bugezweho kugira ngo tuzajye tubona amahirwe yo guhangana mu mikino mpuzamahanga” .

Avuga icyatumye bahitamo uyu mugabo yatubwiye ko byatewe n’ibigwi afite  muri uyu mukino

Ati: “ Ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakinnye uyu mukino ku isi ,yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu cya Korea kandi kugeza uyu munsi umukinnyi wa mbere mu bagabo ku isi akomoka muri Koreya y’epfo”.

UM– USEKE wamubajije niba hari ubufasha bafite buva muri Minisiteri y’Umuco na Siporo avuga ko buhari ariko bifuza ko byakongerwa cyane cyane ku bijyanye no kwita kuri uyu mutoza

Yagize ati: “ Minisiteri iradufasha cyane ariko ku kijyanye n’umutoza cyo turacyari mu biganiro na Minisiteri ngo turebe ko twahabwa ubufasha bwisumbuyeho.”

Imikino yo kwibuka yabaye muri Week-end ishize  Gato David niwe wegukanye umwanya wa mbere mu bagabo mu irushanwa ryo kumasha.

Gato David ukinira ikipe ya New Vision Points (NVP) ni ku nshuro ya kabiri yegukana umwanya wa mbere n’amanota 43 nyuma y’aho yaherukaga kwegukana uyu mwanya muri shampiyona.

Muri iyo mikino yo kwibuka yabaye kuri iki Cyumweru mu bakobwa, Inyumba Sara ukinira NVP niwe wegukanye umwanya wa mbere n’amanota 125.

Gato witwaye neza mu irushanwa ryabereye kuri Stade Amahoro i Remera (Petit Stade) avuga ko uyu mukino amaze imyaka ibiri awukina kandi abona ko hari icyo yiyongereye uko iminsi igenda ihita.

Uyu mukino si mushya mu Rwanda kuko Abanyarwanda bo ha mbere bajyaga bawukina ariko usa n’aho ari mushya ku rubyiruko rw’ubu kuko abenshi batawuzi.

Ukinirwa ahantu hagomba kuba hari imbuga ngari byibura ku burebure bwa Metero 110. Umukinnyi ugomba kuba afite umuheto n’imyambi, ahagarara mu ntera ya metero 30 cyangwa 70 ari nayo ikoreshwa cyane ku rwego mpuzamahanga.

Kugira ngo hamenyekane amanota, hagomba kuba aho barasa, akaba ari uriziga runini rugizwe n’ibice 10 urashe mu gace k’imbere gato akaba aba abonye amanota 10 bityo bityo kugeza ku ka mbere aho ubona inota rimwe.

Muri uyu mukino, buri mukinnyi aba yemerewe kurasa imyambi 72, akarasa 6 akaruhuka, akongera gutyo kugeza igihe irangiriye, nyuma rero hakabarwa amanota yagize bitewe n’aho yagiye arasa.

Gato umaze gutsinda inshuro ebyiri zose yikurikiranya
Gato umaze gutsinda inshuro ebyiri zose yikurikiranya
Inyumba Sarah niwe mukobwa watsinze iri rushanwa
Inyumba Sarah niwe mukobwa watsinze iri rushanwa
Inyumba aganira n'abanyamakuru
Inyumba aganira n’abanyamakuru
Mugume Steven umwe mu bakinnyi b'uyu mukino
Mugume Steven umwe mu bakinnyi b’uyu mukino
Perezida wa Association y'Umukino wo Kumasha, Muhumuza Richard
Perezida wa Association y’Umukino wo Kumasha, Muhumuza Richard

Jean Paul NKURUNZIZA

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ndifuzako mwamfasha nkacuruza ibinyamakuru byanyu I Nyaruguru

Comments are closed.

en_USEnglish