Digiqole ad

Nigeria na Ghana ntacyo zabashije gukora

Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi amaso y’abanyafrika bayahanze amakipe abahagarariye, ayakinnyi mu ijoro ryakeye nta n’imwe yabashije gutsinda. Nigeria benshi bavuga ko yinaniwe imbere ya Iran (0 – 0), naho Ghana itsindwa mu mukino ukomeye na USA 2 – 1.

NIGERIA y'ibihangange nka John Obi Mikel yananiwe gutsinda Iran y'abakinnyi batazwi cyane
NIGERIA y’ibihangange nka John Obi Mikel yananiwe gutsinda Iran y’abakinnyi batazwi cyane

Mu mukino wabanjirije iyi, ikipe y’Ubudage yahaye isomo ikipe ya Portugal ya Christiano Ronaldo ibatsinda ibitego bine ku busa. Thomas Müller, yarebye mu izamu inshuro eshatu.

Portugal ntiyigeze ihirwa n’umukino w’umunsi wa mbere kuko batashye batarebye mu izamu ry’Ubudage, bakaba basabwa gutsinda neza imikino ikurikira.

Iri tsinda kandi ribarizwamo amakipe nka Ghana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umukino wazo wabereye mu mujyi wa Natal, wari umukino ukomeye cyane, Ghana yabaye ikipe ya gatatu ya Afrika amaze gutakaza amanota, nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 2-1 mu mukino wabo wa mbere mu Itsinda G kuri Estadio das Dunas.

Nyuma y’imikino ibiri yo mu iri tsinda ritoroshye, ubu Abadage nibo bariyoboye n’amanota atatu ndetse n’ibitego byabo 4 bizigamiye, bagakurikirwa n’Abanya-Amerika bazigamye igitego kimwe. Mu gihe Ghana na Portugal zo zitegereje imikino ikurikira yo mu matsinda kugirango zimenye aho zihagaze.

Mu mukino wa Nigeria na Iran wari wabanjirije uwa Ghana na USA, Nigeria buri munyafrika yari yizeye ko igira icyo ikora imbere ya Iran y’abakinnyi batazwi ugereranyije n’aba Nigeria.

Gusa nayo bayinaniye kuko mu mukino wa kabiri muri iri tsinda F waberaga i Rio de Janeiro, amakipe yombi yanganyije 0 – 0. Ubu Nigeria ikaba isigaje kwisobanura na Argentine na Bosnia-Herzegovina ngo irebe ko yakomeza mu itsinda.

Muri iri tsinda Argentine niyo iyoboye n’amanota atatu kuko yatsinze Bosnia (2-1) ikurikirwa na Iran na Nigeria zifite ubusa ndetse na Bosnia yatsinzwe umukino ubanza ifite umwenda w’igitego.

Kuri uyu wa 17 Kamena, ikipe yindi ihagarariye Africa, Algeria nayo irakina n’Ububiligi biri kumwe mu itsinda H ku isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, undi mukino utegerejwe ni uwa Brazil iza gukina na Mexique saa tatu y’ijoro ku isaha ya Kigali ni umukino wo mu itsinda A.

Soma inkuru irambuye n’amafoto HANO

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish