08 /06/2014 – Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya APR FC amahirwe yari ayayo uyu munsi, ibitego bibiri byagiyemo bikurikiranye mu gice cya mbere nibyo bisezereye Rayon Sports yabonye igitego kimwe mu gice cya kabiri, ikabura icyo kwishyira birangira isezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro. Abafana benshi, umwuka w’umupira n’amahari ya ruhago nibyo byari […]Irambuye
Kuri uyu wa 05 Kamena 2014 nibwo Claude Muhawenimana umuyobozi w’abafana b’ikipe ya Rayon Sports yitabye Akanama gashinzwe ubujurire muri FERWAFA ku myitwarire ye n’ibyo yashinjwe ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali zikanganya Rayon ikahatakariza amahirwe yo gutwara igikombe, uyu mukino wakurikiwe n’imirwano ku kibuga. Muhawenimana yari yafatiwe ibihano na FERWAFA […]Irambuye
Mu mukino utarabereye igihe wa 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro ikipe ya Rayon Sports yatsinze bigoranye ikipe ya AS Kigali, ifite iki gikombe umwaka ushize , ibitego 3-2 ihita ikatisha itike yo kuzakina na mukeba APR FC muri ¼ cy’irangiza. Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi yafunguye yaba Rayon sport ndetse na AS Kigali […]Irambuye
Impuzamashyirahamwe y’imikino Olimpiki mu Rwanda iravuga ko yo yemera ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Rwanda risanzweho ryitwa RABA. Ariko amakimbirane ari amaze iminsi mu ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe yatumye ricikamo ibice bibiri havuka irindi. Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe bwo bwatangaje igice cyemewe kuyobora iri shyirahamwe. Elie Manirarora, Visi-Perezida akaba n’umuyobozi ushinzwe amashyirahamwe muri Komite Olempike y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Libya yazamuwe imyanya igera kuri 15 yose ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 131 ku Isi rugera ku mwanya 116 na ho ku mugabane w’Afurika ubu ruri ku mwanya wa 35. Muri aka karere Uganda Cranes […]Irambuye
Casa Mbungo André umutoza wungirije w’ikipe w’igihugu yatangaje kuri uyu wa 04 Kamena ko nibigera mu cyumweru gitaha adahawe amasezerano nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu azahita yisubirira mu ikipe ya AS Kigali. Casa yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke kuri uyu mugoroba ubwo yariho atoza ikipe ya AS Kigali, muri iyi kipe ariko akaba atarahasinya naho amasezerano kuko […]Irambuye
Nyuma yige kitari gito abayobozi b’ikipe ya Espoir FC bashaka amafaranga y’ibirarane ngo bahembe abakinnyi n’abatoza, baje kuyabona bahita banasaba FERWAFA ko umukino bafitanye na Kiyovu wa kwimurirwa itariki. Nsengiyumva Albert umuyobozi w’ikipe ya Espoir yatangarije Umuseke ko bamaze guhemba abakinnyi umushahara w’amezi abiri mu mezi atatu bari babafitiye ndetse ngo abakinnyi bose bamaze kugera […]Irambuye
Muri iyi minsi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda usanga bamaze iminsi bibaza niba amasaha imikino y’igikombe cy’Isi izaberaho bitazatuma barara amajoro, bikaba byatuma bica imirimo yabo buri munsi.Amasaha imikono y’igikombe cy’Isi mu matsinda izaberaho ntateye inkeke cyane nk’uko abantu benshi babikeka. Uburemere bw’imikino y’igikombe cy’Isi ku buzima bw’abatuye Isi, si ikintu wafatwa ku rwego ruciriritse, […]Irambuye
Uwari umunyezamu wa kabiri wa Kiyovu Sports Mazimpaka André wirukanwe burundu mu mpera z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, ubu yababariwe agarurwa mu ikipe. Uyu mukinnyi yari yatahuweho kurya amafaranga ngo yitsindishe ku mukino wabahuje na Mukura Victory Sports, umukino Kiyovu yatsinzwemo ibitego 3-0. Umwe mu bayobozi muri Kiyovu utashatse gutangazwa yabwiye Umuseke ko Mazimpaka yasabye imbabazi zo […]Irambuye
Ntabwo uyu mukino uramenyekana cyane mu Rwanda, ku bamaze gusobanukirwa uko ukinwa ariko bavuga ko ari umukino uryoheye ijisho. Kuri uyu wa 03 Kamena ikipe y’u Rwanda yitwa Silverbacks yakiriye iy’u Burundi kuri stade Amahoro i Remera. Warangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amanota 15 – 6. Nta bafana urebye bari kuri Stade Amahoro. Hari […]Irambuye