Digiqole ad

Haruna mu myitozo muri APR FC no muri Studio kwa Davidenko

Haruna Niyonzima umukinnyi mpuzamahanga ukomoka i Rubavu agakina mu ikipe ya Yanga Africans muri Tanzania, hari amakuru avuga ko yaba agiye kugaruka mu ikipe ya APR FC yahozemo, gusa we yabwiye Umuseke ko ubu kuba ari kugaragara mu myitozo ya APR FC ari uko ari mu biruhuko.

Aracyafite amasezerano mu ikipe ya Yanga
Aracyafite amasezerano mu ikipe ya Yanga

Muri ibi biruhuko arimo avuga ko mu gitondo akora imyitozo mu ikipe ya APR FC nimugoroba akajya gukora indirimbo ari gutunganya kwa ‘producer’ Davidenko.

Kuri uyu wa 18 Kamena Haruna yari mu myitozo ya mugitondo n’ikipe ya APR FC, byatumye hari abibaza ko yaba agiye kugaruka muri iyi kipe.

Haruna yabwiye Umuseke ko agifite amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Yanga Africans bityo atarayivamo.

Haruna ati “Ndi mu biruhuko niyo mpamvu niyizira mu myitozo gusa, nimugoroba nkajya gukora umuziki nkora mu kiruhuko nko kwishimisha kugirango nduhuke neza.”

Indirimbo ari gukora ngo ntabwo yayitangaza itarasohoka.

Si ubwambere umukinnyi Haruna Niyonzima akora indirimbo kuko no mu gihe gishize yakoranyi indirimbo yitwa “Wicika intege” n’umuraperi Jay Polly.

Twifuje kumenya niba ikipe ya APR FC iteganya kugarura umukinnyi Haruna Niyonzima, cyane ko APR FC izanasohokera u Rwanda  mu marushanwa nyafurika umwaka utaha, umuvugizi w’ikipe ya APR FC Gatete George adusubiza ko Haruna Niyonzima agifite amasezerano mu ikipe ya Yanga Africans kandi APR FC itagura amasezerano afitanye na Yanga.

George ati “  Haruna aracyafite  amasezerano kandi ntitwayagura

Tumubajije ku bakinnyi barangije amasezerano mu ikipe ya APR FC cyangwa abo agiye kurangira  barimo Mugiraneza Jean Baptiste, Iranzi Jean Claude, Buteera Andrew, Ntamuhanga Tumaine, Nshutinamagara Ismael Kodo na Ndori J.Claude niba bazabareka bakagenda.

George ati “ Ntamukinnyi n’umwe dufite ubu tuzarekura ngo agende ,ahubwo tuzongeramo abandi.”

Naho abakunzi ba muzika bo baba bategereje iyo ndirimbo ya Haruna ari gutegura.

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish