Imikino gakondo niyo izaranga Icyumweru cy’imikino Olempike
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 kamena nibwo icyumweru cyahariwe imikino Olempike, gitangira mu Rwanda, hazigishwa akamaro ka siporo mu Ntara zose z’urwanda ndetse n’umujyi wa Kigali hibanzwe cyane ku mikino gakondo nk’uko bisobanurwa na Robert Bayigamba umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda (CNOSR).
Bayigamba yatangaje ko uyu ariwo mwihariko w’iki cyumweru cy’imikino Olempike (Semaine Olympique) ugereranyije n’umwaka ushize.
Ati ” n’ubwo tuzibutsa akamaro ka siporo ndeste n’indagaciro z’imikino olempike, hari na siporo tuzongeramo cyane cyane izerekana umuco wacu nko Kumasha n’izindi tutakoresheje umwaka ushize.”
Bayigamba akomeza avuga ko impamvu bifuje kubigira icyumweru kandi byari bisanzwe ari umunsi olempike ari uko bifuje kuzenguruka igihugu cyose bakegera abantu aho bari bitandukanye n’uburyo byakorwaga.
Imikono izakinwa muri iki cyumweru ni u Kumasha,Igisoro,Nyankoni,Taekondo,Gusiganwa ku maguru,ndetse na Kungfu.
Aho bizabera:
Uyu munsi tariki ya 16 Kamena imikino irabera mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza mu kigo cya Nyanza “Centre Olymp-Africa.
Tariki ya 17 Kamena iyi mikono izabera mu ntara ya majyaruguru mu karere ka Musanze kuri Ecole Secondare St Vincent Muhoza,
Tariki ya 18 Kamena ni mu ntara y’uburenerazuba mu karere ka Karongi mu ishuri rya Karongi- IPRC Ouest,
Ku wa 19 Kamena imikino izabera mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Rwamagana muri Groupe Scolaire St Aloys,
Tariki ya 20 Kamena imikino izabera mu mujyi wa Kigali ,kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Naho ku cyumweruu tariki ya 22 Kamena iki cyumweru kizasorezwa kuri Sitade Amahoro i Remera.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nibyo dukwiye kwiyibutsa ibihe bya cyera gusa na none muyigariye yagira akamaro kanini kuko nka cyare abanyarwanda twahoze tuzi kumasha ndetse no gusimbuka ubu byazimiye nka nyomberi! ahubwo nanjye nzaza kuyitabira.
Ibi ni byiza. biri no mu byo MINISPOC yariyiyemeje ubwo yashyiragaho politiki ya siporo n’imyidagaduro mu Rwanda. nibyubahirize iteze imbere imikino ifite inkomoko mu mateka y’u Rwanda http://minispoc.gov.rw/fileadmin/templates/Documents/Politiki_ya_siporo_n_imyidagaduro.pdf
Comments are closed.