Umuvugizi akaba na Visi perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangarije Umuseke kuri uyu wa kane tariki ya 3 Nyakanga ko ntamafaranga azahabwa amakipe azakina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku munsi w’ejo. Kubera ikibazo cyo kubura abaterankunga mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro uyu mwaka hahindutse byinshi harimo no kuba amakipe azakina ariko ntahabwe […]Irambuye
Hashize ukwezi kumwe gusa Amagaju FC yumvikanye n’umutoza Okoko Godefroid gusinya amasezerano y’imyaka itatu. Kuri uyu wa 02 Nyakanga uyu mutoza yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Musanze FC nayo yo mu kiciro cya mbere. Musa Masumbuko umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Musanze FC yabwiye umunyamakuru wacu ko koko basinyishije umutoza Okoko bamuvanye mu ikipe […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun rivuga ko rigiye gukora iperereza ku ikipe y’igihugu yabo yari mu gikombe cy’Isi ivugwaho kuba yaritsindishije imikino yayo. Mu mikino itatu bakinnye mu itsinda A barimo, Intare za Cameroun zatsinzwe yose, umukino wa Croatia batsinzwemo bine ku busa hari amakuru avuga ko baba bari bawugurishije. Bimwe mu bitangazamakuru i Burayi […]Irambuye
Mu buryo bwabaye nk’ubutunguranye, Luis Suarez yashyize asaba imbabazi myugariro w’Ubutaliyani Giorgio Chiellini kuba yaramurumye mu mukino Uruguay iheruka guhuramo n’Ubutaliyani mu gikombe cy’Isi, aya makipe yombi ubu yarasezerewe. Kurumana kwa Suarez kwaravuzwe cyane ku isi y’umupira w’amaguru kurusha kuvamo kw’Ubwongereza n’Ubutaliyani, uyu mukinnyi yahanishijwe kumara amezi ane atagera ahari ibikorwa by’umupira w’amaguru ku Isi […]Irambuye
Amahoro Tennis Club yateguye irushanwa rya Tennis ry’umunsi wo Kwibohora kubufatanye na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) rigomba kumara iminsi umunani ,ryatangiye tariki ya 28 Kamena rikazasozwa tariki ya 6 Nyakanga 2014. Umuyobozi wa Amahoro Tennis Club,Twagiramungu Fabien avuga ko iri rushanwa ari umwihariko w’iyi kipe ari na yo mpamvu aribo baritegura aho kugira ngo […]Irambuye
Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, irushanwa Airtel Rising stars ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe y’umupira w’amaguru agera kuri 80 y’abana aturutse mu bice byose by’igihugu rizamara ukwezi kose rikinwa rikazatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100. John Magara umuyobozi ushinzwe itumanaho muri sosiyete ya Airtel yabwiye itangazamakuru ko iyi mikino y’abana y’abakiri bato yitabiriwe n’amakipe agera […]Irambuye
Imikino ya 1/8 cy’igikombe cy’isi iragaragaza ko amakipe yitabiriye igikombe cy’isi yiteguye bihagije, Ubuholandi bwabonye itike y’imikino ya 1/4 bigoranye cyane kuko kugera ku munota wa 88 iyi kipe yari yasezerewe. Ishoti rikomeye rya Wesley Sneijder niryo ryabagaruriye ikizere, hamwe na Penaliti yatewe na Klaas Jan Huntelaar isezerera Mexique yari ishyigikiwe n’abafana benshi cyane ku […]Irambuye
Jean François Losciuto niwe watoranyijwe mu batoza batatu bari basigaye mu batoranyijwe mu bandi bahataniraga gutoza Rayon Sports, uyu mutoza w’Umubiligi biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu cyumweru gitaha gusinya amasezerano na Rayon Sports nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iyi kipe Theogene Ntampaka. Losciuto aje gusimbura umubiligi mugenzi we Luc Eymael uherutse gusezera muri Rayon Sports kubera […]Irambuye
Kuri uyu wa 28 Kamena mu gicuku nibwo yaraye asubiye mu rugo mu Bufaransa aho ashobora kuzuriza imyaka 64 y’amavuko, izina rye ntabwo abakunzi b’umupira w’amaguru bazaryibagirwa mu Rwanda, ntabwo azibukirwa ku kujyana ikipe y’igihugu y’u Rwanda (U17) bwa mbere mu gikombe cy’Isi gusa, ahubwo abukirwa no ku kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda no kwereka abanyarwanda […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi tariki ya 26 Kamena 2014, ku isaha ya saa munani z’amanywa ku cyicari cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicolas Musonyi yabwiye itangazamakuru ko irushanwa ry’uyu mwaka rizatwara arenga Miliyoni 340 z’Amanyarwanda. Nicolas Musonyi, umunyamabanga mukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere k’ Afrika y’Iburasirazuba (CECAFA) yabwiye […]Irambuye