Abasifuzi batatu b’abanyarwanda bayobowe na Hakizimana Louis bazayobora umukino w’amatsinda ya CAF Champions League uzahuza ikipe ya St George na AS Vita Club. Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kamena 2017 mu mujyi wa Addis-Abeba hateganyijwe umukino wa gatatu wo mu itsinda rya Total CAF Champions League uzahuza amakipe ibihangange muri ruhago ya Afurika. Uyu […]Irambuye
Nyuma yo kwandika isaba ko itifuza guhabwa igikombe mu mukino itakiriye, Rayon sports yemerewe na FERWAFA ko yategura umukino wa gicuti izahabwaho igikombe. Rayon yatumiye AZAM FC yo muri Tanzania, umukino wa gicuti uteganyijwe Tariki 8 Kamena 2017. Rayon sports yamaze gutsindira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’, gusa ntiragishyikirizwa. Byari biteganyijwe […]Irambuye
Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Haruna Niyonzima bageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi banatangiye imyitozo. Uyu kapiteni w’iAmavubi abona igihe kigeze ngo we na bagenzi be bahe abanyarwanda ibyishimo kuko nabo babazwa no kuba ntacyo bakwibukirwaho mu Mavubi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Gicurasi 2017 kuri stade Amahoro habereye imyitozo […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 na CHAN2018 ikomeje imyitozo. Abakinnyi batatu bakina hanze y’u Rwanda; Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge ba Gor Mahia yo muri Kenya na Emery Bayisenge ukina muri Maroc basanze bagenzi babo mu mwiherero. Ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 nibwo umwiherero w’ikipe y’iyigihugu […]Irambuye
Myugariro w’ibimoso wa Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Celestin Ndayishimiye n’umufasha we Monique Uwera bibarutse impanga, umuhungu n’umukobwa. Mu bitaro bya gisirikare i Kanombe (Rwanda Military Hospital) niho umuryango wa Celestin Ndayishimiye bita Evra wibarutse abana babiri. Uyu musore w’imyaka 22 yashinze urugo na Monique Uwera barishimira umugisha wo kwibaruka abana babo ba mbere b’impanga. Ndayishimiye yabwiye Umuseke […]Irambuye
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare Uwizeyimana Bonaventure yageze mu mujyi wa Ottawa wo muri Canada ahabarizwa ikipe ye nshya Lowestrates cycling team. Abayobozi bayo bishimiye cyane uyu umusore. Uwizeyimana Bonaventure bita Bona wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Lowestrates cycling team yo muri Canada abaye umunyarwanda wa gatanu ugiye gukina nk’uwabigize umwuga […]Irambuye
Si kenshi myugariro wa APR FC Michel Rusheshangoga atsinda ibitego. Gusa icyo yatsinze Sunrise FC mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka cyari akataraboneka. Cyatowe n’Umuseke nk’icyahize ibindi. Tariki 11 Ukuboza 2016 ubwo hakinwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ APR FC ifite igikombe cy’umwaka ushize, yakiriye Sunrise […]Irambuye
Abakinnyi babiri b’abanyarwanda Danny Usengimana wa Police FC na Michel Rusheshangoga wa APR FC bamaze kumvikana na Sigida United. Iyi kipe yasabye ko bajya muri Tanzania gusinya no gutangira imyitozo muri iki cyumweru ariko ntibyakunda kuko bari mu mwiherero w’Amavubi. Kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2017 nibwo ikipe yazamutse mu kiciro cya mbere […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 na CHAN2018 yatangiye umwiherero. Emery Bayisenge ukina muri Maroc arabimburira abandi bakina hanze kugera mu Rwanda. Kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 nibwo umwiherero w’ikipe y’iyigihugu Amavubi watangiye. Abasore 16 bakina mu Rwanda bahamagawe bamaze kugera i Nyamata muri Hotel bazacumbikamo. Aba […]Irambuye
U Rwanda rubonye umukinnyi usiganwa ku magare wa gatanu ujya gukina nk’uwabigize umwuga. Bonaventure Uwizeyimana bita ‘Bona’ yasinye umwaka umwe w’amasezerano muri Lowest Rates Cycling Team yo muri Canada. Kuri uyu wa mbere tariki 29 Gucurasi 2017 nibwo Bonaventure Uwizeyimana ajya muri Canada gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya Lowest Rates Cycling Team. Abayobozi b’iyi […]Irambuye