Digiqole ad

Migi, Tuyisenge na Bayisenge bageze mu mwiherero w’Amavubi

 Migi, Tuyisenge na Bayisenge bageze mu mwiherero w’Amavubi

Ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 na CHAN2018 ikomeje imyitozo. Abakinnyi batatu bakina hanze y’u Rwanda; Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge ba Gor Mahia yo muri Kenya na Emery Bayisenge ukina muri Maroc basanze bagenzi babo mu mwiherero.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge bageze mu Rwanda
Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge bageze mu Rwanda

Ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017 nibwo umwiherero w’ikipe y’iyigihugu Amavubi watangiye. Abasore 16 bakina mu Rwanda bahamagawe batangiye icyumweru bakora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi.

Kuri uyu wa kabiri nibwo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye gusanga bagenzi babo mu mwiherero. Nubwo Emery Bayisenge ukina muri Kénitra Athlétic Club yo muri Maroc, Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge bakina muri Kenya batazi umutoza mushya bihagije ariko bamufitiye ikizere.

Mugiraneza yabwiye Umuseke ati: “Ni umutoza mushya. Nta byinshi tumuziho kuko nta myitozo ye turakora ariko tumufitiye ikizere kubera ibyo tumaze iminsi tumusomaho. Bagenzi banjye bambwiye ko ari umugabo utuje kandi witanga. No kuba yarakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi ahamagara bigaragaza ko ari umutoza ufite umwihariko. Twiteguye kumurwanirira”

Ikipe y’igihugu Amavubi ifite umukino wa gicuti na Maroc wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Umukino uteganyijwe kuwa gatanu tariki 2 Kamena 2017.

Uyu mukino uzabafasha kwitegura umukino Amavubi azakina na Central Africa Republic kuri stade Barthelemy Boganda iri mu mujyi wa Bangui tariki 11 Kamena 2017.

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Aba basore ko nta musosi ubagaragaraho ho!? Migi we wagirango ahora mugisibo.

  • abanyarwanda murasetsa rwose kubyibuha byari ibya kera ubu tugomba guta ibyo biro tukavanamo ayo mazirantoki yuzuye ibifu niba ushakako bagaragara nka bosebabireba uzabgaburire ingurube na mayonaise muzaba smart ryari uzarebe inntore ibarusha gutambuka iyo ahagararanye nabandi wagirango baba batwitwe

Comments are closed.

en_USEnglish