Celestin Ndayishimiye wa Police FC yibarutse impanga
Myugariro w’ibimoso wa Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Celestin Ndayishimiye n’umufasha we Monique Uwera bibarutse impanga, umuhungu n’umukobwa.
Mu bitaro bya gisirikare i Kanombe (Rwanda Military Hospital) niho umuryango wa Celestin Ndayishimiye bita Evra wibarutse abana babiri.
Uyu musore w’imyaka 22 yashinze urugo na Monique Uwera barishimira umugisha wo kwibaruka abana babo ba mbere b’impanga.
Ndayishimiye yabwiye Umuseke ko biba bitoroshye ariko byagenze neza. Ati: “Kwibaruka impanga ni umugisha w’imana. Byongeye kubonera rimwe umwana w’umuhungu n’umukobwa. Umufasha wanjye yakoze akazi katoroshye ariko byarangiye neza. Dufite ibyishimo byinshi.”
Aba babyeyi barushinze tariki 21 Ukuboza 2016.
Roben NGABO
UM– USEKE
8 Comments
Nibonkwe rwose
Hahaaaaa kubyarira munsi yamezi 9 birogeye kwisi Hose anyway nibonkwe
Wow…. congrats to the family. Ndabona dukomeje imihigo yo gukora ubukwe ukabyara nta mezi 9 ashize???????????????? iki cyorezo tuzagikizwa n’iki?
Ni nde se wakubwiye ko impanga zivukira icyenda yuzuye nimwonkwe rata
NI DANGER FRANCIS NUMURWAYI AMEZI 9 SINGOMBWA UPFA KUBYARA UMWANA MUZIMA
Aba bariye ubukwe budahiye, ndabona abenshi bari kubyogeza ko nta kibazo kubyara mbere y’amezi icyenda ariko kirimo gikomeye kandi. Icya mbere bariye ubukwe budahiye muri make baryamanye batarasezerana. Nibatajya imbere y’Imana ngo bihane bababarirwe ingaruka barizetegereje, naho abana bo ni abaziranenge.
Wowwwww nibonkwe pe! Evra ndakwemera cyane
gusa abavuga ibyamezi bitonde bareke guca imanza nuko aribigaragara nabo bisuzume barebe ibyo bakorera aho tutabona
So. bamenyeko amazi 9yo barayujuje rwose
Umenyeko aho twakoreye cyaha ariko ntumenya aho duhurira n’Imana tuyitakambira ngo itugirire impuhwe.
Mer6!
mujye mureka kwinjira mu buzima bw’abandi murebe ibyanyu wasanga na bashiki banyu biba baho. Felicitation Evra et Monique
Comments are closed.