Digiqole ad

Celestin Ndayishimiye wa Police FC yibarutse impanga

 Celestin Ndayishimiye wa Police FC yibarutse impanga

Umuryango wa Celestin Ndayishimiye wibarutse imfura

Myugariro w’ibimoso wa Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Celestin Ndayishimiye n’umufasha we Monique Uwera bibarutse impanga, umuhungu n’umukobwa.

Umuryango wa Celestin Ndayishimiye wibarutse imfura
Umuryango wa Celestin Ndayishimiye wibarutse imfura

Mu bitaro bya gisirikare i Kanombe (Rwanda Military Hospital) niho umuryango wa Celestin Ndayishimiye bita Evra wibarutse abana babiri.

Uyu musore w’imyaka 22 yashinze urugo na Monique Uwera  barishimira umugisha wo kwibaruka abana babo ba mbere b’impanga.

Ndayishimiye yabwiye Umuseke ko biba bitoroshye ariko byagenze neza. Ati: “Kwibaruka impanga ni umugisha w’imana. Byongeye kubonera rimwe umwana w’umuhungu n’umukobwa. Umufasha wanjye yakoze akazi katoroshye ariko byarangiye neza. Dufite ibyishimo byinshi.”

Aba babyeyi barushinze tariki 21 Ukuboza 2016.

Celestin Ndayishimiye asanzwe ari umukinnyi wa Police FC
Celestin Ndayishimiye asanzwe ari umukinnyi wa Police FC
Ndayishimiye Celestin na Monique Uwera barushinze tariki 21 Ukuboza 2016
Ndayishimiye Celestin na Monique Uwera barushinze tariki 21 Ukuboza 2016

Roben NGABO

UM– USEKE

8 Comments

  • Nibonkwe rwose

  • Hahaaaaa kubyarira munsi yamezi 9 birogeye kwisi Hose anyway nibonkwe

  • Wow…. congrats to the family. Ndabona dukomeje imihigo yo gukora ubukwe ukabyara nta mezi 9 ashize???????????????? iki cyorezo tuzagikizwa n’iki?

    • Ni nde se wakubwiye ko impanga zivukira icyenda yuzuye nimwonkwe rata

  • NI DANGER FRANCIS NUMURWAYI AMEZI 9 SINGOMBWA UPFA KUBYARA UMWANA MUZIMA

  • Aba bariye ubukwe budahiye, ndabona abenshi bari kubyogeza ko nta kibazo kubyara mbere y’amezi icyenda ariko kirimo gikomeye kandi. Icya mbere bariye ubukwe budahiye muri make baryamanye batarasezerana. Nibatajya imbere y’Imana ngo bihane bababarirwe ingaruka barizetegereje, naho abana bo ni abaziranenge.

  • Wowwwww nibonkwe pe! Evra ndakwemera cyane

    gusa abavuga ibyamezi bitonde bareke guca imanza nuko aribigaragara nabo bisuzume barebe ibyo bakorera aho tutabona

    So. bamenyeko amazi 9yo barayujuje rwose

    Umenyeko aho twakoreye cyaha ariko ntumenya aho duhurira n’Imana tuyitakambira ngo itugirire impuhwe.
    Mer6!

  • mujye mureka kwinjira mu buzima bw’abandi murebe ibyanyu wasanga na bashiki banyu biba baho. Felicitation Evra et Monique

Comments are closed.

en_USEnglish