Digiqole ad

Abayobora LowestRates bishimiye Uwizeyimana BONA wageze muri Canada

 Abayobora LowestRates bishimiye Uwizeyimana BONA wageze muri Canada

Umuyobozi wa LowestRates Frédérick Gates (ibumoso) ari mu bagiye kwakira Bona ku kibuga cy’indege

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare Uwizeyimana Bonaventure yageze mu mujyi wa Ottawa wo muri Canada ahabarizwa ikipe ye nshya Lowestrates cycling team. Abayobozi bayo bishimiye cyane uyu umusore.

Umuyobozi wa LowestRates Frédérick Gates (ibumoso) ari mu bagiye kwakira Bona ku kibuga cy'indege
Umuyobozi wa LowestRates Frédérick Gates (ibumoso) ari mu bagiye kwakira Bona ku kibuga cy’indege

Uwizeyimana Bonaventure bita Bona wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Lowestrates cycling team yo muri Canada abaye umunyarwanda wa gatanu ugiye gukina nk’uwabigize umwuga mu bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare.

Uyu musore wageze mu mu murwa mukuru wa Canada ‘Ottawa’ mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2017, yakiriwe n’abayobozi n’abatoza ba Lowestrates cycling team.

Umuyobozi mukuru w’iyi kipe Frédérick Gates yatangaje ko yishimiye cyane kwakira uyu musore ukomoka mu gihugu yakunze cyane cy’u Rwanda.

Gates yagize ati: “Nishimiye cyane urukundo n’ubwitange abanyarwanda bafitiye umukino w’amagare. Kuva mu Ugushyingo ubwo narusuraga nifuje gukomeza gukorana n’abaho. Siyo mpamvu yonyine yatumye tuzana Bonaventure kuko nzi neza ko ari umukinnyi mwiza, witanga 100% mu myitozo no mu masiganwa, uzi gukorera hamwe nk’ikipe, kandi ushobora gutsinda”

Bona uherutse kweguka na Rwanda Cycling Cup agace kitiriwe kwibuka muri uku kwezi, azatangira akazi gashya muri Kamena yitabira amasiganwa abiri muri Canada; Grand Prix de Saguenay na Tour de Beauce.

Ibihe Umuyobozi wa LowestRates Frédérick Gates yagize mu Rwanda byatumye yifuza gutwara umwe mu banyarwanda, aha yari yasuye ikigo gitegura abakinnyi cy'i Musanze
Ibihe Umuyobozi wa LowestRates Frédérick Gates yagize mu Rwanda byatumye yifuza gutwara umwe mu banyarwanda, aha yari yasuye ikigo gitegura abakinnyi cy’i Musanze

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish