Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu hagati ya AZAM TV n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), shampiyona y’uyu mwaka w’imikino Azam Rwanda Premier League (ARPL) 2016-2017 ifite akarusho mu bihembo ugereranyije n’Imyaka y’imikino ishize. Amakipe yo mu kiciro cya mbere yarahatanye cyane ashakisha imyanya ya mbere ahanini aharanira ko yabona amafaranga yemerewe n’umuterankunga […]Irambuye
Isiganwa ry’amagare rikomeye kurusha andi ku isi ‘Tour de France’ rirabura ukwezi ngo ritangire. Abakinnyi baryitegura bari mu Bufaransa mu isiganwa ry’imyitozo rica mu mihanda izanyuramo Tour de France. Harimo Christopher Froome watwaye iy’umwaka ushize, n’umunyarwanda Adrien Niyonshuti ugeze kuri uru rwego ku nshuro ya mbere. Kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena 2017 mu mujyi […]Irambuye
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje abakinnyi 19 bazajyana muri Central Africa Republic gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Kalisa Rachid niwe ukina hanze y’u Rwanda wasigaye kuko abandi umunani bazajyana nayo. Iyi kipe y’igihugu irakomeza imyitozo kuri uyu wa kabiri ikora inshuro ebyiri ku munsi, itarimo abakinnyi batandatu bamaze gusezererwa, barimo; […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Maroc muri week-end ishize. Yayitsinze yombi, gusa umutoza mushya Antoine Hey ntiyishimiye umusaruro wa bamwe mu bakinnyi be, cyane abakina hanze y’u Rwanda. Kuwa gatanu no ku cyumweru tariki 4 Kamena 2017 Lion de l’Atlas za Maroc yatsinzwe ibitego bitanu n’Amavubi y’u Rwanda mu […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kamena mu mujyi wa Cardiff muri Pays de Galles habereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League. Intsinzi ya Real Madrid yanyuze miliyoni z’abafana bayo ku isi hose. Ab’i Kigali bahuriye i Gikondo bishima banasangira Heineken. Amateka yongeye kwandikwa mu bitabo kuko Real Madrid yatsinze Juventus […]Irambuye
Ikipe y’igihugu ya Maroc yaje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Amavubi y’u Rwanda atsinze 2-0 mu mukino wa mbere. Undi mukino uzaba ku cyumweru tariki 4 Kamena 2017. Umukino wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatanu tariki 2 Kamena 2017 watangijwe n’ijambo rya Ministre Uwacu Julienne ufite kwibuka mu nshingano […]Irambuye
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima wari amaze imyaka itandatu akinira Yanga Africans yo muri Tanzania arifuzwa n’amakipe abiri yo muri Viêt Nam. Imwe muri zo yiteguye kumugura ibihumbi 150$ asaga miliyoni 120 frw. Mu birori byo guhemba indashyikirwa muri shampiyona ‘Tanzania Vodacom Premier League’ byabereye i Dar es Salam nibwo Haruna Niyonzima watowe […]Irambuye
Umutoza wa Police FC Seninga Innocent yemejwe na ‘CAF’ nka ‘instructeur’ ushizwe kwigisha abatoza bo mu Rwanda amasomo ya ‘preparation physique’. Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ iri kugerageza kuzamura ubushobozi bw’abatoza hirya no hino muri uyu mugabane. Abatoza bashinzwe kongerera ingufu abakinnyi (préparateur physique) mu Rwanda babikoraga nta mahugurwa none babonye umwarimu uzabafasha. Seninga […]Irambuye
Rayon sports ifatanyije na FERWAFA bateguye umukino wa gicuti mpuzamahanga ugamije gushyikiriza no kwishimira igikombe cya shampiyona Rayon sports yatwaye uyu mwaka w’imikino. Umukino uzayihuza na AZAM FC washyizwe hagati ya tariki 8 na 9 Nyakanga 2017. Nyuma y’inama yateranye kuwa gatatu tariki 31 Gicurasi 2017 igamije kumvikanisha impande zose zirebwa n’ibirori byo gushyikiriza Rayon […]Irambuye
BRALIRWA, binyuze mu kinyobwa Heineken uyu munsi yahaye abanyarwanda batatu amatike yo kujya i Athènes mu Bugereki kurebera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu bwato buyobowe n’igihangange muri ruhago Ronaldinho Gaúcho. Kuva tariki 4 Gicurasi 2017 kugera kuri uyu wa kane tariki 1 Kamena 2017 abanyarwanda bahawe amahirwe muri Tombola y’umterankunga mukuru wa UEFA Champions […]Irambuye