Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yaguwe nabi na AS Kigali yayisanze i Muhanga ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa kabiri wa shampionat. Uyu munsi wa kabiri ejo nabwo wari waguye nabi ikipe ya APR FC yatsinzwe na Mukura 2 -0. Kuri stade ya Muhanga Rayon Sports yakiriraho amakipe yayisuye, […]Irambuye
Umutoza wa Police FC ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru “AZAM Rwanda Premier League” nyuma yo gutsinda Bugesera FC 3-0 asanga Shampiyona y’uyu mwaka ishobora kutaryoha nk’iy’umwaka ushize kubera umubare munini w’abanyamahanga bari muri Shampiyona y’uyu mwaka. Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Jacques Tuyisenge, Hegman Ngomirakiza, na Danny Usengimana. Nyuma […]Irambuye
Nyamirambo – Niwo mukino wari ukomeye kuri uyu wa kabiri, wabereye kuri stade de l’Amitie ku Mumena aho ikipe ya APR FC yari yakiriye Mukura VS y’i Huye. Uyu mukino ntiwahiriye ikipe yatwaye shampionat ishize kuko yatsinzwe bibiri ku busa ndetse yanarushijwe umukino mwiza. Ku mukino wa mbere wa Shampionat APR FC biyigoye cyane yatsinze Etincelles […]Irambuye
Quintin Rushenguziminega niwe musore w’umunyaburayi ufite inkomoko mu Rwanda uherutse kwemera gukinira Amavubi y’u Rwanda, ababishinzwe ubu bashobora kuba bari kureba na Aldo Kalulu Kyantengwa umusore ubu watangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu kiciro cya mbere mu Bufaransa muri Olympique Lyonais. Kalulu Kyantengwa yavukiye i Lyon mu Bufaransa, ubu afite imyaka 19 yonyine, ababyeyi be umwe […]Irambuye
Emmanuel Rubona ashobora kugirwa umutoza mukuru wa APR FC agasimbura abatoza Dule Dusan na Vincent Mashami baherutse kuva muri iyi kipe y’ingabo. Rubona yari asanzwe ari umutoza wa Academy y’abato ya APR FC. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko uyu mutoza Rubona aza kuba agizwe umutoza mukuru w’agateganyo mu gihe ikipe igishakisha undi wo ku rwisumbuyeho. […]Irambuye
Ku munsi wa mbere wa shampionat y’ikiciro cya mbere, kuri iki cyumweru Umujyi wa Rubavu warii wuzuye abafana benshi harimo n’abavuye muri Congo baje kureba umukino wa Rayon Sports na Marines, warangiye Rayon itsinze 2 – 0 bituma ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyihariwe cyane na Rayon sports, umutoza […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umutoza mukuru wa APR F Dusan Dule yaraye afashe indege imwerekeza iwabo muri Serbia, uyu mutoza ngo yagiye ntawe amenyesheje ndetse adasezeye ubuyobozi bwamuhaye akazi. Umuseke wagerageje kuvugana n’ubunyamabanga bwa APR FC ariko kugeza ubu ntacyo buratangaza kuri aya makuru, gusa abayobozi b’iyi kipe batunguwe no kugera ku myitozo yo […]Irambuye
Ahagana saa kumi n’imwe n’igice ku mugoroba wo kuri uyu wa kane umukinnyi usiganwa ku maguru mu bamugaye Hermans Muvunyi yegukanye umudari wa zahabu asize abandi mu kwiruka 400m mu marushanwa ya All Africa Games ari kubera i Brazzaville muri Congo. Muvunyi w’imyaka 27, yasize bagenzi be akoresheje amasegonda 49 n’ibice 16 akurikirwa na Elias Ndimulunde […]Irambuye
Kuri uyu wa kane nijoro, ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare irahaguruka i Kigali yerekeza Richmond, Virginia muri USA mu marushanwa y’isi “UCI Road World Cycling Championships” azahabera kuva tariki 19 kugera kuri 27 Nzeri 2015. Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryatangaje kuri uyu wa kane ko ikipe iri bugende igizwe n’abakinnyi […]Irambuye
Mu gihe Rayon Sports FC yitegura umukino ubanza wa Shampiyona y’umupira w’amaguru y’umwaka wa 2015-2016 uzayihuza na Marine FC i Rubavu, kuri uyu wa gatanu tariki 18 Nzeri, yateguye umuhango udasanzwe muri iyi kipe wo kwerekana abakinnyi bashya, no kubaha inomero bazambara n’umutoza mushya. Uyu muhango ubusanzwe umenyerewe ku mugabane w’Uburayi, ni agashya ubuyobozi bushya […]Irambuye