Mu irushanwa ry’Akarere ka gatanu ku makipe yabaye aya mbere iwayo riri kubera i Kigali, ikipe ya Espoir BBC yo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu saa mbili z’ijoro ifite urugamba rukomeye rwari rutegerejwe na benshi aho ikina na Gezira yo mu Misiri, ikipe itaratsindwa na rimwe mu minsi ine yakinnye ya Zone V iri kubera […]Irambuye
*Isakaro rya stade Huye rirakemangwa *Abubatsi ntibazi niba abicaye ahatwikiriye batazanyagirwa kuko ngo imvura itaragwa *Stade Umugana yuzuye i Rubavu iki kibazo cyaragaragaye kuko ahatwikiriye baranyagirwa *Ngo hari ikizere ko mu mezi abiri asigaye imirimo igeze kuri 85% izaba irangiye Kuri uyu wa kane, itsinda rishinzwe gutegura igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu […]Irambuye
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare na bagenzi be Joseph Areruya, Joseph Biziyaremye, Gasore Hategeka na Bonaventure Uwizeyimana bazajya mu gihugu cya Cameroon kwitabira irushanwa ryitiriwe umugore wa Perezida w’icyo gihugu ‘Chantal Biya’, bari kumwe n’umutoza wabo Felix Sempoma. Ikipe y’u Rwanda iherutse kwegukana umwanya wa mbere muri ‘Tour de Côte d’Ivoire’, ndetse Hadi Janvier […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 08 Ukwakira, Komisiyo y’imyitwarire ya FIFA yahagaritse by’agateganyo Perezida wa FIFA Sepp Blatter na Michel Platini mu gihe kingana n’iminsi 90, ibi byahesheje amahirwe umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika Issa Hayatou wari Visi-Perezida guhita yicara ku buyobozi wa FIFA. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ rimaze iminsi mu bibazo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu kuri stade ntoya ya Remera hakomeje imikino y’akarere ka gatanu ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (FIBA Africa Zone Five Club Championships) amakipe ahagarariye u Rwanda yakinnye ahatanira ticket imyanya yo kujya mu gikombe cya Africa ku bagabo n’abagore, imikino izabera muri Angola mu mpera z’uyu mwaka. Espoir BBC yiyongereye amahirwe […]Irambuye
Vincent Mashami na Ibrahim Mugisha utoza abanyezamu bamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri na Minisiteri ya siporo n’umuco mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni nyuma y’uko mu minsi yashize bahawe aka kazi kuko byari bimaze kwemezwa ko nta mutoza uzongera gutoza ikipe ngo anabifatanye no gutoza ikipe y’igihugu. Aba batoza bombi bari kumwe n’ikipe y’igihugu mu mwiherero […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, wari umunsi wa gatatu w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu karere a gatanu (FIBA Africa Zone Five Club Championships) ari kubera i Kigali mu Rwanda. Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali yahuye n’akaga imbere y’ikipe ya Gezira yo mu Misiri iyitsinda amanota 94 kuri 43 gusa. […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero w’iminsi 10 muri Morocco izakina umukino wa gicuti n’iya Tuniziya y’abatarengeje imyaka 23, nyuma yo guhura na Burkina Faso y’abakina imbere mu gihugu kuwa gatanu. Kuri gahunda bavanye i Kigali, Amavubi ubu acumbitse mu Mujyi wa Rabat, kuri uyu wa kabiri arakora imyitozo […]Irambuye
Kigali – Umunsi wa kabiri w’imikino irimo guhuza Akarere ka gatanu (Zone V) mu mukino wa Basketball ntiwahiriye amakipe ahagarariye u Rwanda kuko na Espoir yarifitiwe icyizere yatsinzwe na City Oilers yo muri Uganda. Mu mikino yabanje ku cyumweru, Espoir yari yatsinze Ulinzi yo muri Kenya ku manota 70-54, naho City Oilers itsinda Dynamo 66-51. […]Irambuye
Imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda mw’irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) ry’umukino w’intoki wa Basketball, Espoir Basketball Club yatangiye neza irushanwa, dore ko ku munsi wa mbere yatsinze Ulinzi yo muri Kenya amanota 70-59. Mu mukino wabaye ku Cyumweru, agace ka mbere karangiye Espoir ifite amanota 23-8, aka kabiri igira amanota 15-12, akace ka […]Irambuye