Team Rwanda irajya guhatana mu marushanwa y’isi muri USA
Kuri uyu wa kane nijoro, ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare irahaguruka i Kigali yerekeza Richmond, Virginia muri USA mu marushanwa y’isi “UCI Road World Cycling Championships” azahabera kuva tariki 19 kugera kuri 27 Nzeri 2015.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryatangaje kuri uyu wa kane ko ikipe iri bugende igizwe n’abakinnyi batanu ari bo; Valens Ndayisenga, Bosco Nsengimana na Girubuntu Jeanne d’Arc uzasiganwa mu bagore.
Aha muri Amerika barasangayo mugenzi wabo Bonaventure Uwizeyimana umaze iminsi ari kwitoreza muri Leta z’unze za Amerika.
Team Rwanda ikubutse mu marushanwa ya All Africa Games ari kubera i Brazzaville aho yazanye umudari wa Bronze mu gusiganwa nk’ikipe, n’umudari wa zahabu wegukanywe na Hadi Janvier abifashijwemo na bagenzi be nk’uko yabigarutseho bakirwa.
Muri aya marushanwa y’isi azabera Richmond muri Leta ya Virginia, Valens Ndayisenga Bonnaventure Uwizeyimana na Bosco Nsengimana bazasiganwa mu batarengeje imyaka 23.
Girubuntu Jeanne d’Arc, niwe mukobwa wa mbere ugiye guhatana mu marushanwa y’isi mu mukino w’amagare ahagarariye u Rwanda, azasiganwa mu mukino usanzwe (Road Race) ndetse n’umukino wo gusiganwa n’igihe (Individual Time Trial).
Adrien Niyonshuti umukinnyi w’umunyarwanda wabigize umwuga ukina muri Qhubeka muri Africa y’Epfo ntakitabiriye aya marushanwa kubera gahunda y’ikipe ye.
UM– USEKE.RW
3 Comments
tubifurije ishya n’ihirwe maze bazatahukane ishema nkuko byagenze ejobundi muri Africa All Games
Aba bahungu baracyari bato mbifurije amahirwe masa mmu marushanwa baajyamo ntawamenye wasang harimo lance armostrong cgwa chri sfroome wejo hazaza
IRI RUSHANWA MUZARICISHE KURI TVR DUSHYIGIKIRE ABASORE BACU.
Comments are closed.