Digiqole ad

Kalulu Kyantengwa, umunyarwanda watangiye gukina muri Lyon

 Kalulu Kyantengwa, umunyarwanda watangiye gukina muri Lyon

Aldo Kalulu Kyantengwa watangiye gukina muri Lyon y’abakuru

Quintin Rushenguziminega niwe musore w’umunyaburayi ufite inkomoko mu Rwanda uherutse kwemera gukinira Amavubi y’u Rwanda, ababishinzwe ubu bashobora kuba bari kureba na Aldo Kalulu Kyantengwa umusore ubu watangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu kiciro cya mbere mu Bufaransa muri Olympique Lyonais.

Aldo Kalulu Kyantengwa watangiye gukina muri Lyon y'abakuru
Aldo Kalulu Kyantengwa watangiye gukina muri Lyon y’abakuru

Kalulu Kyantengwa yavukiye i Lyon mu Bufaransa, ubu afite imyaka 19 yonyine, ababyeyi be umwe ni umufaransa undi ni umunyarwanda, ibi bimwemerera guhitamo gukinira igihugu ashatse muri ibi by’ababyeyi be.

Uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu tariki 12 Nzeri 2015 nibwo yatangiye gukina mu kiciro cya mbere, hari ku mukino Olympique Lyonais yakinaga na Lille, yinjiye asimbuye Jordan Ferri ku munota wa 78.

Kalulu Kyantengwa yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru mu ikipe ya Lyon aho yavukiye, gusa ku myaka ye nta kipe y’igihugu arakinira mu ngimbi.

Kalulu ku mupira mu myitozo na bagenzi be
Kalulu ku mupira mu myitozo na bagenzi be
Aldo Karuru yazamukiye muri Academy ya Olympique Lyonais
Aldo Kalulu yazamukiye muri Academy ya Olympique Lyonais
Akinisha neza akaguru k'indyo mu basatira
Akinisha akaguru k’indyo mu basatira
Ku mukino we wa mbere mu ikipe ya Lyon nkuru
Ku mukino we wa mbere mu ikipe ya Lyon nkuru

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • nakomereze aho.

  • birasa nk’aho atari umunyarwanda

  • Kuri uyu we ntibyashoboka, Lyon igira centre de formation ikomeye, umukinnyi avamo ashakishwa bikomeye n’ama ekipe akomeye, bivuze ko aba afite n’indoto yo kujya muri national y’abafaransa n ahandi.

  • hahahah ariko umuntu wese uzjya utera imbere azajya aba umunyarwanda,jye kabisa birancanga., ubuse academie ya luon ntago yatanga umukinnyi uri kuri level yo kuza mu mavubi sorry for amavubi

Comments are closed.

en_USEnglish