Digiqole ad

Cassa Mbungo Andre ntiyishimiye ubwinshi bw’abanyamahanga muri Shampiyona

 Cassa Mbungo Andre ntiyishimiye ubwinshi bw’abanyamahanga muri Shampiyona

Umutoza wa Police Cassa Mbungo Andre.

Umutoza wa Police FC ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru “AZAM Rwanda Premier League” nyuma yo gutsinda Bugesera FC 3-0 asanga Shampiyona y’uyu mwaka ishobora kutaryoha nk’iy’umwaka ushize kubera umubare munini w’abanyamahanga bari muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Umutoza wa Police Cassa Mbungo Andre.
Umutoza wa Police Cassa Mbungo Andre.

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Jacques Tuyisenge, Hegman Ngomirakiza, na Danny Usengimana. Nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro ari nacyo cya mbere mu mateka yabo, Police FC ngo ifite umugambi wo kuba ikipe ikomeye mu karere.

Muri uyu mwaka wa Shampiyona biteganyijwe ko Police FC izakoresha amafaranga ari hagati ya Miliyoni 350 na 400. Aha harimo Miliyoni 60 batanze mu kugura abakinnyi bashya.

Umutoza wa Police Cassa Mbungo Andre ashimishwa no kuba amafaranga yatanzwe mu kugura abakinnyi yose yaratanzwe ku Banyarwanda, gusa akinubira kuba abo bahanganye babakoresha abanyamahanga.

Cassa Mbungo yagize ati ”Njye nibaza ko iyi izaba Shampiyona nziza kubera ko umwaka ushize ikipe nyinshi zakinishaga abana b’Abanyarwanda. Ariko ubu barimo bakinisha abanyamahanga benshi.
Ariko nanone ni ikibazo, ubu ntidushobora kubabara. Ubu twasubiye muri ya Sisiteme ya cyera, n’abanyamahanga barimo turi kubita Abanyarwanda. Urumva ko nabyo bizateza ikibazo.”

Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona AZAM Premier League igeze ku munsi wa Kabiri, n’amanota ATANDATU.

2 Comments

  • Ibintu Cassa avuga afite ishingiro kuko afite ikipe 99 y’abanyarwanda kandi bashoboye, gusa arivugira nta sgampiyona itagira abahashyi kabsa kuva nabaho ndeba ruhago nyarwanda nibwo nabonye shampiyona imbhira, kuva kera habaga agapira karyoshye kubera abahashyi n’abanyarwanda bakina ukaboa koko ko bashoboye, muri buka ingoma ya Bwalya Joseph, Abbas Rasu, Kubi Levis, Bangama, Masamake, Aziz Barinda cyangwa kera hari abo twitaga Kalorika Dieudonne, Gasana Meme, Jean Marie Mbuyi, dawudi Shabani, Ndikumana Magnifik naho bihuriye nubu kabsa

  • BUGESERA OYEE.BIZAZA.

Comments are closed.

en_USEnglish