Digiqole ad

Nyuma yo gutsinda Marines 2-0, ubu Rayon niyo ya mbere

 Nyuma yo gutsinda Marines 2-0, ubu Rayon niyo ya mbere

Davis Kasirye(10) na bagenzi be bishimira igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Ku munsi wa mbere wa shampionat y’ikiciro cya mbere, kuri iki cyumweru Umujyi wa Rubavu warii wuzuye abafana benshi harimo n’abavuye muri Congo baje kureba umukino wa Rayon Sports na Marines, warangiye Rayon itsinze 2 – 0 bituma ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Marines y'abasore barimo abakiri bato, yabanje kwihagararaho mu rugo
Marines y’abasore barimo abakiri bato, yabanje kwihagararaho mu rugo

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyihariwe cyane na Rayon sports, umutoza mushya, umufaransa David Donadei, yari yahisemo kubanzamo rutahizamu ukiri muto  Olave Gahonzire yicaza Davis Kasirye na Ndikumana Bodo bagaragara nk’ab’ibanze.

Gahonzire byaramugoye guhita yibona, ndetse igice cya mbere kirangira nta mahirwe akomeye yabonetse ku mpande zombi.

Mu gice cya kabiri Abdul Karim Nduhirabandi bita Coka utoza Marine ikipe ya yatangiye isatira cyane ishaka igitego hasi hejuru. Ariko bigera mu minota 15 y’iki gice cya kabiri byananiranye.

Ku munota wa 65 umusore witwa Djabel Manishimwe wa Rayon Sports yarekuye urutambi rw’ishoti ari nko muri 25m uvuye ku izamu rya Marines maze umuzamu akurikiye biranga icya mbere kiba kiranyoye.

David Donadei yahise akuramo Emmanuel Imanishimwe ukina ku ruhande ibumoso ashyiramo Bodo Ndikumana, anavanamo Olave Gahonzire ashyiramo Davis Kasirye. Byagaragaraga ko igitego kimwe kitamuhagije.

Ku mupira yaherejwe na JMV Rukundo, Davis Kasirye yatsinze igitego cya kabiri ku ishori yatereye mu rubuga rw’amahina biba bibiri ku busa ari nako umukino warangiye.

Coka utoza Marines FC yatangaje ko atsinzwe kubw’amahirwe macye yagize kandi yakinnye n’ikipe nkuru. Naho umutoza Donadei we avuga ko nubwo ari intsinzi yabagoye ariko ari byiza ko batangiye shampionat batsinda akaba ngo atanga ikizere ko bazakomeza uko batangiye.

By’agateganyo, Rayon Sports ikaba yahise ufata umwanya wa mbere kubera uko indi mukino yagenze.

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Uko ndi mikino yagenze:

Kuwa gatanu
Bugesera FC 0-0 SC Kiyovu
Mukura V.S 1-2 Police FC

Kuwa gatandatu
AS Muhanga 1-2 Espoir FC
Etincelles FC 0-1 APR FC
Gicumbi FC 0-0 Amagaju FC

Ku cyumweru
AS Kigali 0-0 Rwamagana City FC
Sunrise FC 2-1 Musanze FC
Marines FC 0-2 Rayon Sports FC

No Team GD PTS
1 Rayon 02 03
2 Police FC 01 03
3 Espoir 01 03
4 Sunrise Fc 01 03
5 APR FC 01 03
6 Kiyovu 00 01
7 Amagaju 00 01
8 Bugesera 00 01
9 Gicumbi 00 01
10 AS Kigali 00 00
11 Rwamagana 00 00
12 Etincelles -1 00
13 Musanze 00 00
14 As Muhanga -1 00
15 Mukura -1 00
16 Marines 00 00
Abasore ba Marines FC mu gice cya mbere bihagazeho cyane
Abasore ba Marines FC mu gice cya mbere bihagazeho cyane
Rayon Sports yihariye umukino cyane ariko ntiyareba mu izamu mu gice cya mbere
Rayon Sports yihariye umukino cyane ariko ntiyareba mu izamu mu gice cya mbere
Djabel Manishimwe yishimira cyane igitego cyiza yari amaze gutsinda
Djabel Manishimwe yishimira cyane igitego cyiza yari amaze gutsinda
Manishimwe yahise aza kwishimira igitego cye n'umutoza we
Manishimwe yahise aza kwishimira igitego cye n’umutoza we
Davis Kasirye atera umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Davis Kasirye atera umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Davis Kasirye(10) na bagenzi be bishimira igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Davis Kasirye(10) na bagenzi be bishimira igitego cya kabiri cya Rayon Sport

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Muri abafana kurusha uko muri abanyamakuru, Rayon ndayifana ariko kuzagitwara bizagorana keretse De gaule atari muri Ferwafa. Umwa Nta kashi za leta dukoresha, nta muyobozi wo mu rwego rwo hejuru wadukekenikira nawe uti turi aba mbere!

  • Ururimi sha ninyama yigenga jya wivugira ubundi se mwagitwara mufite abahe bakinnyi ziriya nzavumba kweli nta mwana usya aravoma uzabibaze Wenger

  • tuzabas***ra

  • Ariko Degaulle yagorwa yagorwa….niwe ubabwira ngo mugire vatazi gukina!!!! Nimustirwa mujye mubyemera rwose…ntimukagire umuntu mwitwaza

  • Sha utazi imbaraga za Ferwafa ajye yibaza impamvu Ferwafa iyoborwa n’ikipe imwe mu gihe cy’imyaka 20 ishize, azongere abaze Ntagungira washyizweho mu gihe cy umwaka umwe ntamenye ko impamvu yari ashyizweho, akareka Gikundiro igatwara igikombe,nti yabizize se.

Comments are closed.

en_USEnglish