Jean Bahufite watozaga ikipe ya Espoir Basketball Club kuri uyu wa gatatu yatangaje ko yasezeye ku mirimo ye. Bahufite ariko we akavuga ko yasezeye kubera ibyo atumvikanaho n’aba bayobozi. Bahufite yafashije Espoir BBC gutwara ibikombe bine bya shampionat kuva mu 2012 ndetse ni nayo kipe ifite igikombe cya shampionat giheruka. Bahufite yabwiye Umuseke ko igihe […]Irambuye
Jérémy Bescond umufaransa w’ikipe ya Haute-Savoie Rhône-Alpes wari mu irushanwa rya Tour du Rwanda ndetse wabaye uwa kane ku rutonde rusange rw’abakinnyi. Yatangaje ko yagize ibihe bidasanzwe mu Rwanda, ko yahuye n’abantu bakirana urugwiro, ko yabonye igihugu cy’imisozi, ibibaya n’ibiyaga byiza akishimira kwakirwa neza bidasanzwe akahavana isomo ry’ubumuntu. Yasubizaga ibibazo by’umwanditsi w’ikinyamakuru kibanda ku gusiganwa […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Tanzania n’u Rwanda byakiniye mu mujyi wa Awassa muri 270Km uvuye mu majyeofo ya Addis Ababa, Ethiopia. Wari umukino wa kabiri mu itsinda A ririmo aya makipe yombi hamwe na Ethiopia na Somalia. Tanzania yatsinze Amavubi ibitego bibiri kuri kimwe bituma Tanzania igira amahirwe menshi yo gukomeza muri kimwe cya kane […]Irambuye
Byari byeteje impagarara, nta mpamvu umuryango wa Rayon Sports wavugaga ko yumvikana ituma FERWAFA ihagarika irushanwa mpuzamahanga yari yateguye. Nyuma y’igitutu n’ibiganiro ku mpande zombi FERWAFA yemereye Rayon Sports gukomeza iri rushanwa. Riratangira kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ugushyingo nk’uko FERWAFA yabishyize mu itangazo. Iri rushanwa ryari gutangira ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015 […]Irambuye
Mu mikino yo guhatanira igikombe cya CECAFA ku rwego rw’ibihugu irimo kubere muri Ethiopia, kuri uyu wa mbere Malawi yaje muri iri rushanwa nk’umushyitsi yatsinze Sudani ibitego bibiri kuri kimwe (2-1); Naho Sudani y’Epfo itsinda Djibouti 2-0. Ibitego bya Malawi byatsinzwe na Dalitso Sailesi ku munota wa 13′, na Chiukepo Mosowoya ku munota wa 29′. […]Irambuye
Kuwa gatandatu, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nyuma yo gutsindwa kenshi yisubiyeho itangira neza itsindira Ethiopia iwayo 1-0. Mu mukino wo gufungura imikino ya CECAFA y’ibihugu irimo kubera muri Ethiopia, u Rwanda rwabashije gutsinda Ethiopia igitego kimwe cyinjijwe na Jacques Tuyisenge wari watsinze n’igitego kimwe rukumbi mu mukino wahuje Amavubi na Libye warangiye Amavumbi […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo, Nyuma yo kuzenguruka ibice binyuranye by’Umujyi wa Kigali mu gace ‘etape’ ka nyuma k’irushanwa kareshya n’Ibilometero 120, umusore w’Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 niwe wegukanye ‘Tour du Rwanda 2015’ yabaga ku nshuro ya 7, akoresheje 23h54’50’’ mu minsi Umunani (8) bamaze bazenguruka ibice binyuranye by’u Rwanda. Kuva kuri Stade […]Irambuye
Ku Update 1h13′: Nyuma y’aho abanyamahanga bari bagiye basiga Abanyarwanda mu nzira Rubavu- Kigali mu gace ka gatandatu (ETAPE VI) ka Tour du Rwanda, Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga budasanzwe muri Contre Attack benurira abanyamahanga.Irambuye
Mu matora yabereye i Addis Ababa kuri uyu wa gatanu Dr Mutasim Jeffer wo muri Sudan niwe watsindiye kuyobora uru rwego ruhuza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere, CECAFA. Muri aya matora umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita wiyamamazaga yabonye ijwi rimwe gusa. Dr. Mutasim yatorewe kuyobora CECAFA mu gihe cy’imyaka ine, akaba asimbuye umuTanzania […]Irambuye
Bagihaguruka i Muhanga igikundi cyahise cyitura hasi, irushanwa ribanza guhagarara. Isiganwa ryongeye riratangira, gusa mu nzira batararenga akarere ka Muhanga umusore wo muri Eritrea Debretsion Aron yituye hasi arakomereka ndetse ajyanwa kwa muganga ahita ava mu irushanwa. Isiganwa ryakomeje riyobowe n’abasore b’abanyarwanda ariko bageze i Rubavu Teshome Meron kapiteni w’ikipe ya Eritrea yasize abandi igare […]Irambuye