Mu minsi irenga gato 30 amaze ku butegetsi muri Tanzania John Pombe Magufuli amaze kwerekana ubudasa mu byemezo bikarishye bigamije kurwanya ruswa ikomeye muri Tanzania, gusesagura umutungo no kunyereza imisoro. Ubu yageze no mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ategeka ko bafunga konti zaryo kubera kutishyura imisoro, ikipe za Yanga na Simba nazo zikaba zishobora […]Irambuye
Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, umunyaIreland Johnathan McKinstry yahamagaye abakinnyi 32 bagiye gutangira umwiherero, bakazatoranywamo 23 bazakina irushanwa ny’Afurika ry’abakina mu bihugu imbere, CHAN izatangira tariki ya 16 Mutarama 2015 mu Rwanda. Abakinnyi bahamagawe, biteganyijwe ko baza gutangira imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ukuboza 2015, […]Irambuye
Imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda bakoze impanuka ahitwa Jami, Kamonkoli mu karere ka Budaka mu Burasirazuba bw’igihugu. Abakinnyi bose n’abayobozi ba Uganda Cranes barekezaga Kampala bavuye kubonana na Perezida Museveni ahitwa Soroti nta n’umwe wagize ikibazo. Amakuru ya mbere yavugaga ko abantu umunani bari mu modoka yagonganye n’iyo y’abakinnyi bose bitabye Imana. […]Irambuye
Kuwa gatandatu, ubwo hasozwaga irushanwa ryateguwe na Rayon Sports na StarTimes, umukino w’umwanya wa gatatu wa Rayon Sports na Kiyovu Sports urangiye, umukinnyi wa Rayon witwa Eric Irambona yakorewe gutungurwa kuri uyu munsi we w’amavuko n’abafana ba Rayon Sports bitwa “Gikundiro Forever”, ibirori bito bamuteguriye bibera ku kibuga. Ubwo uyu musore wari wujuje imyaka 22 […]Irambuye
Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 7 kugeza kuya 18 Ukuboza 2015, ikigo gitegura abasore n’inkumi baturutse muri Africa mu mukino wo gusiganwa ku magare, ‘Africa Rising Cycling Centre’ kiri i Musanze cyateguye amahugurwa avanze n’imyitozo ku bakinnyi bari hagati y’imyaka 15 na 18 baturutse mu bihugu by’ibiyaga bigari. Abasore 10 b’abanya Rwanda, babiri […]Irambuye
Kuwa gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2015 mu mujyi wa Nyanza habereye iserukira muco ryiswe ‘i Nyanza Twataramye’. Rikaba ryari rikubiyemo byinshi by’imikino n’imyidagaduro, umuco n’ubuhanzi. Mu mikino hakaba habaye isiganwa ry’amagare ryahagurutse kuri stade Amahoro i Remera, rigasorezwa mu mu mujyi wa Nyanza, ku ntera ya Km 109.7 rikaba ryegukanywe na Uwizeye Jean Claude […]Irambuye
Ku mukino wa nyuma wahuzaga Amavubi Stars na Uganda Cranes ya Uganda urangiye U Rwanda rutabashije kuzana igikombe cya kabiri cya CECAFA mu mateka y’u Rwanda, igitego cya Uganda cyatsinzwe na Okhuti. Amakipe yombi yatangiye akinana ubwitonzi. Ikipe ya Uganda irusha cyane U Rwanda, ku munota wa 12 Iranzi Jean Claude yateye Coup franc ku […]Irambuye
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare “Team Rwanda” Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean-Bosco na Uwizeyimana Bonaventure bari ku rutonde rw’abakinnyi 20 muri Afurika barimo guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika. Umuhango wo gutanga iki gihembo uzaba muri uku kwezi, tariki 17 Ukuboza, mu gihugu cya Gabon ari naho gitegurirwa kuva mu mwaka wa 2012. Uyu muhango […]Irambuye
U Rwanda rwari rwatangiye igice cya mbere nabi, nyuma y’iminota 20 y’igice cya mbere Sudan yabonye ikarita itukura. Amavubi ntiyabashije kubya umusaruro ayo mahirwe ngo atsinde mu minota ya mbere kugeza ku munota wa 90, ahubwo mu minota y’inyongera Amvubi yatsinzwe igitego mu minota y’inyongera, igitego cyishyuwe na Mugiraneza JB, Amavubi yaje kubasha gutsinda kuri […]Irambuye
Umuryango wa Rayon Sports, usanganywe ikipe y’umupira w’amaguru n’iya Volleyball, Vedaste Kimenyi umuyobozi wungirije wa Rayon Sports umuryango, yabwiye Umuseke ko umwaka wa 2016 Rayon Sports izawinjiranamo ikipe kandi yo gusiganwa ku magare. Ubwo etape ya 4 ya Tour du Rwanda iherutse yasorezwaga i Nyanza, umuyobozi w’aka karere Abdallah Murenzi ko ubu nabo bafite ikipe […]Irambuye