Nyuma yo guhesha ishema u Rwanda bakegukana isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, “Tour Du Rwanda” ry’umwaka wa 2015, abakinnyi, abatoza n’abatekinisiye ba ‘Team Rwanda’ buri umwe yahawe ishimwe na Minisiteri y’umuco na Siporo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 3 145 000. Kwitwara neza kw’amakipe atatu yari ahagarariye u Rwanda muri iri siganwa, byatumye arisaruramo amafaranga y’u […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ isezereye Harambee Stars ya Kenya, iyitsinze Penaliti 5-3 nyuma yo gusoza umukino ntayibashije kureba mu izamu ry’indi. Hari mu mikino ya CECAFA muri 1/4 iri kubera muri Ethiopia. Ni umukino wagoye cyane abakinnyi b’umutoza Johnny Mackinstry, kubera ubusatirizi bwa Kenya bwari buyobowe na […]Irambuye
Rayon Sports yageze muri ½ cy’irushanwa rya Christmas Cup yateguye nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0. Ibitego byombi byatsinzwe na Manishimwe Djabel, icya mbere ku munota wa 6 n’icya kabiri ku munota wa 26. Igice cya mbere cyaranzwe no kwigaragaza kw’abasore ba Rayon Sports barimo Manishimwe Djabel na Niyonzima bita Olivier Sefu. Kiyovu Sports […]Irambuye
Kobe Bryant uzwi ku kazina ka “The Black Mamba”, mu myaka 20 amaze akinira ikipe ya Los Angeles Lakers akayifasha gutwara ibikombe bitanu bya Shampionat ya NBA kuri iki cyumweru yatangaje ko asezeye. Yanditse ati “iyi sizeni (saison) niyo nsigaje kubahamo ibyo mfite.” Mu nkuru isa n’umuvugo yanditse ku gitangazamakuru y’abakinnyi ba NBA kitwa ‘The […]Irambuye
Mu birori bikomeye kuri stade ya Nyagisenyi mu mujyi wa Nyamagabe kuri uyu wa gatandatu hasorejwe icyumweru cy’imikino, urubyiruko rwahize abandi mu mirenge rwigaragaje mu mikino itandukanye. Basiganwe ku magare, bakina football, volleyball no gusiganwa ku maguru. Mu gusiganwa n’igare, abasiganwa 20 bakoreshaga amagare asanzwe aciriritse bahagurutse mu murenge wa Kitabi ku ishyamba rya […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ iri muri Ethiopia mu mikino ya CECAFA yitwaye neza itsinda Somalia ibitego bitatu ku busa (3-0), ihita inabona amahirwe yo gukomeza mu mikino ya 1/4. Uyu mukino wabereye kuri Stade yitwa Awassa wayobowe cyane n’abasore b’u Rwanda waje no guhira bakawutsinda. Igitego cya […]Irambuye
Kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon Sport FC na Gicumbi FC wabereye ku kibuga cya Kicukiro, havutse ibibazo hagati ya Polisi na bamwe mu bafana ba Rayons Sports nyuma y’uko umupolisi akubise umufana akamukomeretsa; Polisi iravuga ko hari abafana bari banze kumvira. Uyu mukino wari mu rwego rw’irushanwa […]Irambuye
Kuva tariki ya 4 -11 Ukoboza 2015 u Rwanda ruzakira amarushanwa mu mikino itandukanye ihuza Inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba, imikino izaba iba ku nshuro ya gatandatu. Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yahize kuzegukana ibikombe n’imidari ndetse ngo n’igihembo cy’ikipe igira ikinyabupfura ihora itwara inshuro zose yitabiriye. Ni ubwa gatatu u Rwanda rugiye […]Irambuye
Ku rutonde rwatangajwe na Union Cycliste Internationale (UCI), impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare umukinnyi Hadi Janvier yaje ku mwanya wa 10. Bigumye gutya kugera uyu mwaka urangiye u Rwanda rwaba rubonye umwanya umwe wo gukina imikino Olempike ya 2016 i Rio de Janeiro. Ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri kuri uru rutonde rushya hariho […]Irambuye
Ku mukino wa mbere w’irushanwa ‘Rayon Sports Star Times Christmas Cup’, Rayon Sports FC yatsinze Gicumbi FC igitego kimwe ku busa (1-0); Umutoza mushya Jacky Ivan Minaert yishimiye intsinzi ye ya mbere atoza Rayon. Igitego cya Rayon cyatsinzwe n’umusore Mustapha Bisengimana. Nyuma y’umukino, Umutoza Jacky Ivan Minaert yabwiye itangazamakuru ko yanyuzwe n’intambwe ikipe ye (Rayon […]Irambuye