Hashize imyaka irenga itandatu urubyiruko mu mujyi wa Karongi mu burengerazuba rufite ikibazo cy’imikino n’imyidagaduro kuko stade Gatwaro yashenywe hakagurwa ibitaro. Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bukizirikana kandi buri kugishakira umuti kuko inyigo ya stade nshya iri gukorwa. I Karongi bahoranye ikipe y’umupira w’amaguru ya Kibuye FC, yasenyutse ubu hashize imyaka itanadtu, iyi kipe yakiniraga […]Irambuye
Rutahizamu wahoze akinira Police FC Sebanani Emmanuel uzwi ku izina rya Crespo arashimira ubuyobozi bwa Polisi y’ u Rwanda, kuba bwaramufashije bukamuvuza imvune yagize yo mu ivi ry’iburyo, ubu akaba yarakize. Crespo yavunikiye mu mukino wa shampiyona w’Amagaju FC na Police FC tariki 23 Ugushyingo 2013. Nyuma uyu musore yaje kwirukanwa muri Police FC amasezerano […]Irambuye
Rutahizamu wa Rayon sports Davis Kasirye amaze ukwezi atari kumwe n’ikipe kubera kutishyurwa umushahara w’ukwezi kw’Ugushyingo, ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino imwe ya shampiyona. Yabwiye Umuseke ko atazagaruka muri iyi kipe batamwishyuye. Umuseke wagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon ariko kugeza ubu ntibirashoboka. Kasirye Davis umaze gutsinda ibitego bine mu mikino icyenda ya shampiyona aravuga ko atishimiye uburyo […]Irambuye
Mu gihembo gitangwa n’abategura irushanwa rya Tropicale Amissa Bongo gihabwa umukinnyi wa mbere warushije abandi muri Africa mu gusiganwa ku magare buri mwaka, umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot niwe wegukanye iki gihembo, Jean Bosco Nsengimana wo mu Rwanda yabaye uwa gatandatu muri Africa. Teklehaimanot akurikiye Natnael Berhane wa 2012, Louis Meintjes wa 2013 na Mekseb Debesay wakegukanye […]Irambuye
Tariki ya 06 na 10 Mutarama 2016 u Rwanda ruzakina imikino ya gicuti na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tunisia mu mikino ya gicuti igamije kwitegura irushanwa rya Afurika ry’abakinashampionat z’imbere mu bihugu byabo “CHAN” rizabera mu Rwanda hagati ya tariki 16 Mutarama na 07 Gasyantare 2016. Kuko u Rwanda rutakinnye imikino yo […]Irambuye
Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2014 na Bonaventure Uwizeyimana bombi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Team Rwanda bagiye kujya gukina nk’ababigize umwuga mu ikipe ya kabiri ya Dimension Data yo muri Afrika y’Epfo. Iyi kipe yabigize umwuga yahoze yitwa MTN Qhubeka, ubu yahinduye kubera abafatanyabikorwa bayo, guhera muri Mutarama 2016, izatangira kwitwa Dimension Data, niyo […]Irambuye
APR FC niyo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), izahura na Mbabane Swallows yo muri Swaziland. naho mu batwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, Police FC izahura na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo. Hagati ya tariki ya 12 na 14 Gashyantare 2016, nibwo APR FC ifite igikombe cya shampiyona […]Irambuye
Abasore b’Abanyarwanda Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco bakina umukino wo gusiganwa ku magare bagiye kujya gukinira ikipe y’ababigize umwuga ‘Bike Aid’ yo mu Budage, ku mugabane w’Uburayi. Jean Bosco Nsengimana, w’imyaka 22 wegukanye “Tour Du Rwanda 2015”, ndetse akaba uwa kabiri muyo muri 2014, na Hadi Janvier w’imyaka 24, wegukanye umudari wa zahabu mu […]Irambuye
-Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2015, nibwo hasojwe imikino yahuzaga Inteko zishinga amategeko zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba; -Mu mupira w’amaguru igikombe cyegukanywe n’Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ‘EALA FC’. Kapiteni w’ikipe ya EALA Hon. Bazivamo Christopher wagaragaje umupira wo ku rwego rwo hejuru yatangaje ko amaze imyaka myinshi […]Irambuye
Mu mikino iri guhuza amakipe y’Inteko zishinga amategeko zo mu karere i Kigali, kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2015, kuri peti stade i Remera umukino wa nyuma muri Volley ball y’abagore wahuje u Rwanda rutsinda Kenya seti ebyiri ku busa. Wari umukino ukomeye, urimo ishyaka rikomeye ku mpande zombi. Seti ya mbere u […]Irambuye