African Cyclist 2015 ni D. Teklehaimanot, Nsengimana ni uwa 6
Mu gihembo gitangwa n’abategura irushanwa rya Tropicale Amissa Bongo gihabwa umukinnyi wa mbere warushije abandi muri Africa mu gusiganwa ku magare buri mwaka, umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot niwe wegukanye iki gihembo, Jean Bosco Nsengimana wo mu Rwanda yabaye uwa gatandatu muri Africa.
Teklehaimanot akurikiye Natnael Berhane wa 2012, Louis Meintjes wa 2013 na Mekseb Debesay wakegukanye mu 2014.
Teklehaimanot yagize amajwi 83 mu nteko itora iba igizwe n’abatoza b’amakipe, abayobozi b’amakipe, abakinnyi ubwabo, abayobora amarushanwa, n’abanyamakuru. Iyi komite iba iyobowe na Bernard Hinault wegukanye Tour de France inshuro eshanu.
Daniel Teklehaimanot yavuzwe cyane muri uyu mwaka ubwo yegukanaga umwanya wa ‘Meilleur grimpeur’ mu gace kazwi cyane muri Tour de France kitwa Critérium du Dauphiné.
Uyu mukinnyi yigaragaje cyane muri uyu mwaka mu marushanwa amwe n’amwe abera i burayi, nka Grande Boucle n’andi.
Daniel Teklehaimanot ukina muri MTN Qubeka (izatangira kwitwa Dimension Data) aheruka mu Rwanda mu 2010 ubwo yegukanaga Tour du Rwanda akamamara cyane.
Mu bamukurikiye kuri iki gihembo cya Africa harimo umunya-Africa y’Epfo Louis Meintjes, Rafaa Chtioui wo muri Tunisia na Merhawi Kudus umwirabura wa mbere wo muri Africa wakinnye Tour de France.
Ku rutonde rw’icumi ba mbere hajeho Jean Bosco Nsengimana wagize amanota 10 y’abatoye aza ku mwanya wa gatandatu ayanganyije na Tsgabu Grmay wo muri Ethiopia.
Nsengimana utari uzwi cyane, nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2015 yahise abona ikipe azakinamo nk’uwabigize umwuga mu Budage mu ikipe ya Bike Aid.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nibyo kabisa.
DANIELE TEKHLEHAMANOT ARABIKWIYE PE.
Urebye ukuntu yazamutse akaba meilleur GRAIMPEUR mur etape imwe muri Tour de FRANCE yahesheje AFRICA yose ishema yabimburiye abandi hari igihe kizagera abanyafrica bakaba baza nabo muri top 3 muri Tour de France n’ andi marushanwa akomeye.
Bravo kandi kuri Jean Bosco iyi ni intangiriro ikomeye
Comments are closed.