Digiqole ad

Ndayisenga V. na Uwizeyimana Bona babonye ikipe bakinamo muri South Africa

 Ndayisenga V. na Uwizeyimana Bona babonye ikipe bakinamo muri South Africa

Bonaventure Nsabimana (hagati) na Valens Ndayisenga (Ibumoso) bagiye kujya gukina muri Africa y’Epfo

Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2014 na Bonaventure Uwizeyimana bombi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Team Rwanda bagiye kujya gukina nk’ababigize umwuga mu ikipe ya kabiri ya Dimension Data yo muri Afrika y’Epfo.

Bonaventure Nsabimana (hagati) na Valens Ndayisenga (Ibumoso) bagiye kujya gukina muri Africa y'Epfo
Bonaventure Uwizeyimana (hagati) na Valens Ndayisenga (Ibumoso) bagiye kujya gukina muri Africa y’Epfo

Iyi kipe yabigize umwuga yahoze yitwa MTN Qhubeka, ubu yahinduye kubera abafatanyabikorwa bayo, guhera muri Mutarama 2016, izatangira kwitwa Dimension Data, niyo yamaze kumvikana n’aba basore babiri b’abanyaRwanda, Valens Ndayisenga w’imyaka 21 wakiniraga Les Amis Sportif y’i Rwamagana, ndetse na Uwizeyimana Bonavanture w’imyaka 22 wakiniraga Benediction Club y’i Rubavu.

Bonavanture Uwizeyimana yegukanye Etape ya kane muri La Tropical Amisa Bongo iheruka 2014 (isiganwa ry’amagare rya mbere muri Africa), mu gihe Valens Ndayisenga yabaye icyamamare ubwo yegukanaga Tour Du Rwanda 2014.

Aba basore bombi nibo banyaRwanda bakinnye shampiyona y’isi iheruka kubera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Bombi kandi bari muri 20 barimo guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza mu magare muri Afurika.

Ndayisenga na Uwizeyimana barajya muri Dimension Data basanga yo Adrien Niyonshuti wahakinnye kuva muri 2009, uyu akaba ari nawe munyarwanda wa mbere wakinnye umukino w’amagare ku rwego rw’ababigize umwuga.

Aba basore biyongereye kuri Hadi Janvier, kapiteni wa Team Rwanda “Kalisimbi” na Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda ya 2015 basinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe yo mu Budage ya Bike Aid.

Bonaventure Uwizeyimana yegukanye etape muri La tropical Amissa Bongo
Bonaventure Uwizeyimana yegukanye etape muri La tropical Amissa Bongo
Bonaventure Uwizeyimana na Valens Ndayisenga bavuye mu isiganwa ry'isi muri Amerika muri uyu mwaka
Bonaventure Uwizeyimana na Valens Ndayisenga bavuye mu isiganwa ry’isi muri Amerika muri uyu mwaka

UM– USEKE.RW

en_USEnglish