Digiqole ad

Karongi: Imikino yagiye inyuma cyane kuva Stade Gatwaro yasenywa

 Karongi: Imikino yagiye inyuma cyane kuva Stade Gatwaro yasenywa

Ikibuga gihari i Karongi ubu ni icya IPRC West, Urubyiruko rutahiga ruvuga ko bigoranye kugihabwa

Hashize imyaka irenga itandatu urubyiruko mu mujyi wa Karongi mu burengerazuba rufite ikibazo cy’imikino n’imyidagaduro kuko stade Gatwaro yashenywe hakagurwa ibitaro. Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bukizirikana kandi buri kugishakira umuti kuko inyigo ya stade nshya iri gukorwa.

Ikibuga gihari i Karongi ubu ni icya IPRC West, Urubyiruko rutahiga ruvuga ko bigoranye kugihabwa
Ikibuga gihari i Karongi ubu ni icya IPRC West, Urubyiruko rutahiga ruvuga ko bigoranye kugihabwa

I Karongi bahoranye ikipe y’umupira w’amaguru ya Kibuye FC, yasenyutse ubu hashize imyaka itanadtu, iyi kipe yakiniraga kuri stade Gatwaro yasusurutsaga abatuye uyu mujyi, stade nayo ikaba ihuriro ry’abifuza guconga ruhago bo mu mirenge y’aha i Karongi, bamwe mu kunanura imitsi abakiri bato nabo mu kuzamura impano zabo. Ubu ni amateka, ahari stade hari ibitaro, stade Gatwaro ntiyasimbuwe kugeza ubu, urubyiruko cyane cyane ruvuga ko ari akaga bahuye nako.

Ibi byasubije inyuma cyane imikino n’imyidagaduro muri Karongi n’inkengero zayo, ubu i Karongi ni ahantu h’ubwiza nyaburanga hasurwa na ba mukerarugendo ariko ntihakiri ahantu h’imikino nka cyera.

Urubyiruko rutandukanye rwaganiriye n’Umuseke ruvuga ko kujya gukinira ku kibuga kiri ahitwa Mubuga rutisanzura, kandi kujya gukinira ku bibuga by’ibigo by’amashuri nka IPRC nabyo bitoroha kubibonera uruhushya mu gihe utahiga.

Patrick Ishimwe umwe mu rubyiruko rw’aha i Karongi, yabwiye Umuseke ko imikino ubu iri hasi, urubyiruko rutabona ahantu hahagije ho kwidagadurira.

Ishimwe ati “Ni ikibazo, kuko usanga umuntu afite impano y’umupira ariko akabura aho ayizamurira, ugasanga bamwe ahubwo bishoboye no mu biyobyabwenge kuko umwanya bari kujya gukina cyangwa kureba imyidagaduro ubapfira ubusa.”

Emmanuel Muhire umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko stade yashenywe kugira ngo hagurwe ibitaro, kandi yari iri hafi cyane y’ibitaro nabyo ngo bikabangamira abarwayi n’ibitaro muri rusange.
Muhire ati “ntihagombaga gusenywa ibitaro kuko kuko biramira ubuzima ahubwo hasenywe stade yari ituranye nabyo kuko ibitaro byari bikeneye kwagurwa no kubakwa neza ngo birusheho gufasha ababigane no kwakira benshi.”

Muhire avuga ko bari gutunganya ikibuga urubyiruko ruzajya rukiniramo imikino itandukanye cya Youth Space Center ku bufatanye bw’Akarere n’Umuryango wa World Vision.

Uyu Muyobozi avuga ko mu gihe iyi stade igikorerwa inyigo urubyiruko rwaba rwifashisha ibibuga bindi kandi ngo birahari. Avuga ko uyu mwaka w’imari uzarangira n’inyigo y’uko stade izubakwa irangiye, umwaka utaha ngo iyi stade ikazashyirwa mu ngengo y’imari maze ikubakwa mu buryo bwihuse.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ikipe yo ku Kibuye yatangiye yitwa Durandal muri 1982 iza kubatizwa izina Interahamwe muri 1986 abandi baje kwiyitirira nyuma bakanarihumanya.

Comments are closed.

en_USEnglish