Digiqole ad

Sebanani E.“Crespo” arashimira Polisi y’u Rwanda kuba yaramuvuje imvune

 Sebanani E.“Crespo” arashimira Polisi y’u Rwanda kuba yaramuvuje imvune

Rutahizamu wahoze akinira Police FC Sebanani Emmanuel uzwi ku izina rya Crespo arashimira ubuyobozi bwa Polisi y’ u Rwanda, kuba bwaramufashije bukamuvuza imvune yagize yo mu ivi ry’iburyo, ubu akaba yarakize.

Emmanuel Sebanani nyuma yo kubagwa mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo kubagwa ivi yari yaravunitse mu mpera z’umwaka ushize
Emmanuel Sebanani nyuma yo kubagwa mu ntangiriro z’uku kwezi, yari yaravunitse mu mpera z’umwaka ushize

Crespo yavunikiye mu mukino wa shampiyona w’Amagaju FC na Police FC tariki 23 Ugushyingo 2013. Nyuma uyu musore yaje kwirukanwa muri Police FC amasezerano ye arangiye ariko akomeza kwitabwaho n’abaganga b’iyi kipe nk’uko abivuga.

Uyu mukinnyi avuga ko kuko imvune ye yasabwaga ko abagwa, yaje kwiyambaza ubuyobozi bwa Police kugira ngo afashwe kuvuzwa kuko iki gikorwa cyasabaga ubushobozi bumurenze.

Sebanani Emmanuel yakomeje avuga ko yabazwe imvune ye mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ukuboza 2015, igikorwa cyo kumubaga kikaba cyarabereye mu bitaro byitiriwe umwami Fayçal mu Mujyi wa Kigali ndetse kigenda neza.

Crespo ashimira cyane Polisi y’u Rwanda kuba itaramutereranye mu gihe atari akiri umukinnyi wabo akavuzwa ubu akaba ari gukira ndetse ngo abaganga bakaba baramubwiye ko mu kwezi kwa kabiri 2016 ashobora gusubira mu kubuga agakina.

Sebanani Emmanuel ati “Nakwishimira kuzagaruka nkakinira Police FC, ariko bitanashobotse nkajya mu yindi kipe, nzahora nzirikana iyi kipe n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuko bambaye hafi ”.

Umuvugizi wa Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Jean de Dieu Mayira, yavuze ko nta kuntu uyu mnukinnyi atari gufashwa kuvuzwa kuko ari umuco iyi kipe isanganywe wo gufasha abakinnyi bayo.

Yagize ati:” Kandi tubonye ahagaze neza nta mpamvu yatuma tutamugarura akadukinira, ariko abonye indi kipe, turamwifuriza kuzayigiramo amahirwe”.

*******

Crespo yahamagarwaga mu ikipe y'igihugu Amavubi nk'umukinnyi watangaga ikizere mu gihe kiri imbere
Crespo yahamagarwaga mu ikipe y’igihugu Amavubi nk’umukinnyi watangaga ikizere mu gihe kiri imbere
Yaje kwirukanwa muri Police FC amaze kuvunika
Yaje kuva muri Police FC amaze kuvunika

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • IGP Gasana Emmanuel ni umugabo mwiza cyane pee, afite umutima wa kimuntu pee, kandi ntibimubuza kuzuza neza inshingano ze za Gipolisi. Iyaba abapolisi bagenzi be ayobora bamufatiragaho urugero, byatuma bashobora gukora akazi kabo neza kandi bigahesha igihugu ishema.

  • Uwomugabo rwose Imana isimba byose nimusukeho imigisha yayo kuriwe numuryangowe wose numugabo kabisa Amen

  • abeza baracyariho uwo mugabo IMANA ijye imwongerera imigisha kandi gutanga bigira umugisha kuruta guhabwa ikiruta ibyo byose nukubika ubutunzi bwawe ahatazagera inyenzi

Comments are closed.

en_USEnglish