Digiqole ad

APR na Police FC zamenye izo bazahura muri ‘Champions League’

 APR na Police FC zamenye izo bazahura muri ‘Champions League’

APR FC na Police FC ubwo ziheruka guhura mu minsi ishize

APR FC niyo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), izahura na Mbabane Swallows yo muri Swaziland. naho mu batwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, Police FC izahura na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo.

APR FC na Police FC ubwo ziheruka guhura mu minsi ishize
APR FC na Police FC ubwo ziheruka guhura mu minsi ishize

Hagati ya tariki ya 12 na 14 Gashyantare 2016, nibwo APR FC ifite igikombe cya shampiyona y’u Rwanda iheruka, izakina umukino ubanza kuri Somhlolo national stadium mu mugi wa Mbabane ho Swaziland. Mu gihe umukino wo kwishyura uzaba mu byumweru bibiri bikurikira.

Izakomeza hagati ya APR FC na Mbabane Swallows izakomeza izahura n’izaba yakomeje hagati ya Yanga Africans yo muri Tanzania ikinamo kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna na Cercle de Joachim yo mu birwa bya Mauritius.

Hagati ya tariki ya 12 na 14 Gashyantare 2016 kandi, nibwo Police FC izahura n’ikipe yo mu karere ka CECAFA, Atlabara yo muri Sudani y’Epfo.

Ni ku nshuro ya kabiri iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda igiye gukina imikino mpuzamahanga. Mu 2013, iyi yatozwaga na Goran kopurnovic yari yasezerewe na LLB Academic y’i Burundi.

Umutoza Cassa Mbungo Andre utoza Police FC ubu, aheruka muri (CAF Confederations cup) muri 2014, ubwo yatozaga AS Kigali. yari yageze muri 1/8, aho yakuwemo na Difaa El Jadida yo muri Maroc.

Imikino ibanza y’aya marushanwa izaba nyuma y’iminsi itandatu gusa hasojwe CHAN izabera mu Rwanda, kuko izasozwa tariki 7 Gashyantare 2016.

Aya makipe yombi azahagararira Rwanda, agiye afite abakinnyi 9 (buri imwe) mu ikipe y’igihugu Amavubi irimo kwitegura iyi mikinoya CHAN.

Police FC
Police FC
APR FC
APR FC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Gutegura umukino w’umupira w’amaguru iwacu urabona ko byagoranye, ntawamenya impamvu n’ubifitemo inyungu. none aba ari ugusenga ngo uwaduha tukazatombora ikipe yoroshye nk’aho abandi bo badakinisha amaguru abiri nk’ay’abacu. Abayobozi ba Foot ball babanze bicare bisuzume barebe aho bipfira, kandi bashaka kubyumva biroroshye kuko abantu babivuga buri munsi. Babyumva bakavuga ko ari aba rayon babarwanya, nyamara ariko baba bavuga ukuri kuko icyo baba bifuza ni ukubona umupira utera imbere, amakipe yacu akaba Gitinyiro aho kujya tujya muri tombora twihebye. Kimwe mu cyabikemura ni ukugabanya amarangamutima, aho usanga bashyiraho inzira yorohereza ikipe imwe gusa ngo izabe ariyo yonyine ijya itwara ibikombe yonyine. Amayira yose akayiharuirwa, haba mu buryo abakinnyi bemererwa gukina ni ukuvuga abanyamahanga, gusifura , guhamagrwa mu ikipe y’igihugu, yewe abakinnyi bayo bagasinda amafranga ya Leta kuburyo bifotoza bayaryamyemo. Nawe nyumvira rwose.

  • Amakipe yo muri Sudan y’Epfo ntago akomeye cyane ariko nkurikije umukino nabonye wayo muri CECAFA Police igomba kwitegura cyane uyu mukino dore ko iyi kipe ya Atlabara ifite abahashyi b’Abagande bavuye muri KCC na Express, bagomba gushyiramo imbaraga nyinshi batazaba nk’umwaka washize ubwo bakurwagamo n’abarundi, kandi nibategura uyu mukino iyi kipe ya Sudan bazayitsinda ntakabuza.

Comments are closed.

en_USEnglish