Digiqole ad

Korali mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 imaze ivutse

Igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Korali Maranatha imaze ibayeho kizaba ku cyumweru tariki 03 Kanama kiregereje, ubuyobozi bw’iyi korali burakangurira abantu kuzakitabira ari benshi kuko bwabateganyirije ibyiza byinshi.

Korali Maranatha ngo imaze iminsi yiteguye iki gitaramo kuburyo yizeye kuzashimisha abazacyitabira.
Korali Maranatha ngo imaze iminsi yiteguye iki gitaramo kuburyo yizeye kuzashimisha abazacyitabira.

Korali Maranatha yavuztse mu mwaka w’1984, ivukira mu kigo cy’amashuri yisumbuye ya “APACE”. Kubera ko imaze imyaka myinshi ibayeho, ifite umuryango munini w’abayinyuzemo barimo n’abakomeje umwuga w’ubuhanzi no gucuranga ubu bakaba bakomeye mu Rwanda.

Bamwe mu bayinyuzemo bazwi cyane ni nka Loti Bizimana witabye Imana, Tonzi, Knowless wayinyuzemo igihe gito, Clement producer, umucuranzi Mico Marcel n’abandi.

Iyi korali ngo yiteguye kwereka ibyiza byinshi Abanyakigali n’abandi bazashobora kugera muri Serena Hotel, aho bazakoreramo iki gitaramo, bafatanyije n’abaririmbyi, abacuranzi n’abandi bose bari mu muryango wa Korali Maranatha.

Tubibutse ko muri iki gitaramo, Korali Maranatha igizwe n’abanyeshuri bo muri APACE n’abahoze bahiga ariko bayiririmbagamo, bose bazaririmbira indirimbo zitandukanye zirimo n’iza cyera, abantu bazitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 Maranatha imaze. Ndetse bakazanamurika album yabo ya 10 yitiriwe iyi sabukuru, ahanini igizwe n’indirimbo z’iyi korali zakunzwe cyane n’inshyashya nkeya.

Kwinjira muri icyi gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 frw) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitanu (5,000) ahandi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish