Digiqole ad

Igiterane “Urubyiruko mu gihe cy’ububyutse”ku nshuro ya gatandatu

Urubyiruko mugihe cy’ububyutse, igiterane gitegurwa n’urubyiruko rwa ‘Healing Center’ i Remera, kigiye kongera kuba ku nshuro ya gatandatu mu mpera z’uku kwezi.

Pastor Emmanuel Muhirwa and Apostle Paul Gitwaza.
Pastor Emmanuel Muhirwa and Apostle Paul Gitwaza.

Iki giterane kizwiho kwitabirwa rw’urubyiruko rwinshi, kizatangira tariki 27 Nyakanga, kimare icyumweru.

Igiterane cy’uyu mwaka kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhitamo uwo tugomba gukorera (Choosing whom to serve).” Aya magambo akaba aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Joshua24:15.

Damien Gato, umuyobozi w’urubyiruko muri ‘Healing Center’ avuga ko kuri iyi nshuro kizitabirwa n’abakozi b’Imana baturuka mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, n’abahanzi nka The Redemption Voice bazaturuka i Burundi, ndetse n’abandi benshi bo mu Rwanda.

Apostle Sammy Musepa wo muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bavugabutumwa bazabwiriza muri iki giterane, akazafatanya na Pastor Emmanuel Ntayomba wo muri ‘Healing Center church’ ndetse na Pastor Poda.

Iki giterane cyafunguwe ku nshuro ya mbere n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Paul Gitwaza na Apostle Masasu Joshua mu mwaka 2009.

Kuva icyo gihe cyagiye cyitabirwa n’urubyiruko rutandukanye, bakigishwa n’abakozi b’Imana baturuka mu bihugu bitandukanye nk’u Burundi, Uganda, Kenya, South Africa, Nigeria ndetse na Amerika.

en_USEnglish