Digiqole ad

"Pasika inkingi yo kwibuka twiyubaka’’ igitaramo cya Chorale Christus Regnat

Chorale Christus Regnat ya Kiliziya Gatolika, ibarizwa muri kiliziya ya Regina Pacis mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo, yateguye igitaramo cyo kwifatanya n’Abanyarwanda muri aya mezi atatu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nsanganyamatsiko igira iti “Pasika inkingi yo kwibuka twiyubaka.’’

Chorale christus Regnat igizwe n'abanyamuryango bagera ku 100
Chorale christus Regnat igizwe n’abanyamuryango bagera ku 100

Icyo gitaramo kizibanda cyane ku ndirimbo zikubiye kuri Album yabo ya kane bazaba bashyira ahabona yitwa ‘Nazutse’, no ku zindi ndirimbo zisanzwe zo kubafasha kwibuka nk’uko insanganyamatsiko y’iki gitaramo ibiteganya

S.Ngoboka umuyobozi wungirije wa Chorale Christus Regnat mu kiganiro na Umuseke yatangaje ko iki gitaramo kigamije cyane cyane kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse banizihiza umunsi mukuru wa  Pasika aho abakirisitu bibika izuka rya Yezu wapfuye urupfu rw’akarengane nk’urw’inzirakarengane z’Abatutsi.

Yongeyeho ko iki giterane kigamije ko abantu basubirana icyizere cyo kubaho, ndetse bakanakira ibikomere basigiwe na jenoside bicishijwe mu butumwa bazahabwa n’iyi chorale ibicishije mu ndirimbo.

Iki gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2014, muri Hotel Serena ya Kigali guhera saa kumi n’ebyiri (6 Pm) z’umugoroba, kandi hazatangirwamo ibiganiro ku ruhare rw’umuziki mu gusenya umuryango nyarwanda, ndetse n’ikiganiro mu kwibuka abantu biyubaka.

S.Ngoboka umuyobozi wungirije wa Chorale Christus Regnat yanaboneyeho gukangurira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kuzitabira iki gitaramo ku gihe, dore ko kwinjira bizaba ari ubuntu, ahubwo abifuza kuzatahana CD z’indirimbo zabo zigizwe na album enye, bazaza bitwaje amafaranga y’u Rwanda 5 000 kuri buri album, bakazitahana.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwa bagatolika mwe ntimushaka kugwa mu mutego wo kuvanga politiki n’iby’Imana??????

    • Sobanukirwa muvandimwe! Izuka rikurikira urupfu kandi kwiyubakira muri Yezu wazutse ntabwo mbona aho bivanze na Politique. Ahubwo tugorore imvugo tugira tuti: uruhare rw’umuziki mu isana mitima no komora ibikomere!-

  • Chorale Christus Regnat ni chorale dukunda turi benshi kuko ituririmbira neza tukabasha guhimbaza Imana turyohewe!! icyo gitaramo nzacyitabira kandi nzahagera kare!

  • MUKOMEREZE AHO KUBAKA NO GUSANA IMITIMA YACU MUBINYUJIJE MU MPANO NZINZA YO KURIRIRMBA REGNAT TURABAKUNDA KANDI TUZAZA TURI BENSHI

  • Regnat nkunda nimukomeze intambwe mufashe gusana imitima y’abanyarwanda yashengabajwe na Genocide!ntahandi umuntu yakirira agahinda k’umutima atari muri yezu watsinze urupfu!ndabakunda Christus Regnat turi kumwe iminsi yose

  • Christus Regnat mumenye gusa ko mbakunda URUKUNDO. Muvandimwe wabishaka utabishaka ntushobora gutandukanya Politiki n’umuziki, kuko kimwe cyubaka ikindi, nk’uko kimwe gishobora gusenya ikindi. Muri Christus Regnat umuziki, kuririmba bikoreshwa mu kubaka URUKUNDO mu bantu. Ni nayo mpamvu igitaramo cyabo bagihaye insanganyamatsiko igira iti: “PASIKA INKINGI YO KWIBUKA TWIYUBAKA”. Wakora polotiki utayikora, waba umugatolika utaba we, nk’umunyarwanda ibi birakureba.Regnat mugumye mudufashe twibuke twiyubaka, maze turusheho kubana mu mahoro, turirimbira IYADUHANZE. Muze tuzukane na YEZU maze TWIBUKE TWIYUBAKA, bityo DUKUNDANE.

  • wow! Mwari mutegereje iki Chorale yacu ngo muduhe iki Gitararomo, koko! Kuririmba neza mwabigize ibanga kandi ubwo mudutumiye tuzaza gusangira namwe ibyo byiza!

  • Mukomereze aho mbona isanamitima rishingiye mu gukunda Imana ntawarisubiza inyuma kuko ariyo ishobora byose. Yezu wazutse koko twazabonera kumusaba kugirango abacu bazize akarengane nkawe bazazukane nawe kuri uriya munsi twese dutegereje. Abashegeshwe na Genocide nabo abomoze Kugira imbabazi no Kuzitanga bityo abanyarwanda twese tube ababibyi b’amahoro. Reignant icyo gitaramo ndagishyigikiye.

Comments are closed.

en_USEnglish