Digiqole ad

Abayoboke ba ADEPR bizihije umunsi mukuru wa Pantekote

Mu cyumweru gishize itorero rya ‘ADEPR’ ryizihizaga umunsi umwuka wera yamanukiye intumwa uzwi nka ‘Pentekote’. Ku cyumweru tariki 8 Kamena, mu nsengero za ADEPR hirya no hino mu gihugu hatanzwe inyigisho zijyanye no gusobanura umwuka wera, uko ukora, uko abantu bawubona n’ibindi, Abakristu ba ADEPR bakaba barakanguriwe kurushaho gukiranukira Imana no guha ikaze umwuka wera mu mitima yabo.

Mu giterane cyabereye ku ku nyubako za ADEPR ku Gisozi.
Mu giterane cyabereye ku ku nyubako za ADEPR ku Gisozi.

By’umwihariko mu rurembo rw’umujyi wa Kigali, hari hateguwe igiterane cyanitabiriwe n’abayobozi ba ADEPR ku rwego rw’igihugu n’abayobozi mu nzego z’igihugu batandukanye, igiterane cyabereye ku Gisozi, ku nyubako za ADEPR.

Muri iki giterane Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Pastor Mutaganzwa Viateur yibukijeabari bitabiriye iki giterane ko kimwe mu biranga umuntu umwuka wera wagezemo ari uko umuyobora mu nzira yo gukiranuka, ukamwigisha, ukamukosora.

Ati “Ufite umwuka wera ni umunyamahirwe kubera ko yigishwa nawo. Umwuka wera aratuyobora, akagendana natwe, akadukoresha, akadushyira no mu mbaraga. Niwo nsabira mwese ko abayobora akaduhindura mu bwenge no mu bitekerezo.”

Naho Rev. Pasteur Sibomana Jean, Umuvugizi wa ADEPR we yatangaje ko Abakristo ba ADEPR mu Rwanda barenga Miliyoni imwe nta na kimwe bageraho badafashijwe n’Ubuyobozi bw’Igihugu kandi bayobowe n’umwuka wera.

Yagize ati “Umwuka wera aduhata kunga ubumwe n’abo tubana mu gihugu, nk’uko anaduhata gukangurira Abanyarwanda bose gukizwa bakamenya Yesu Kristo nk’umwami. Ndifuriza Abanyarwanda bose kuyoborwa n’Umwuka wera, Umuriro wa Pantekote uhore waka ku gicaniro ntukazime.”

Ku rundi ruhande, Tumukunde Hope, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza nawe wari witabiriye iki giterane yashimye ADEPR kubw’ibikorwa binyuranye ikora birimo ibijyanye no kuzamura uburezi bw’abana kugera ku bakuze, gufasha abaturage bagurirwa ubwisungane mu kwivuza, kwita ku batishoboye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Tumukunde yongera kubibutsa kugira ubumwe, ati “Tubategerejeho ubumwe nk’ubwo Kristo yasigiye Itorero rye. Mubane n’umwuka wera, mukore ibyiza Imana yaturemeye nitwe maboko yayo, nitwe maguru yayo, tujye tugenda twumva neza ko turi ingingo z’Imana ziyoborwa n’umwuka wera.”

Ibiterane nk’ibi n’amateraniro avuga ku mwuka wera byari byabereye hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu midugudu 158 ibarizwa mu rurembo rw’umujyi wa Kigali.

Abayobozi ba ADEPR basengana n'Abakrisitu babo.
Abayobozi ba ADEPR basengana n’Abakrisitu babo.

Source: Kwizera Emmanuel/ADEPR
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish