Digiqole ad

Ntuzigere uramya izindi mana uretse Uwiteka Imana yaremye ijuru n’isi

Ntukagire izindi Mana mu maso yanjye Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mwijuru cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha {Kuva 20.3-5}.

Imana ni imwe ikwiriye kubahwa n'ibyaremwe byose ariyo UWITEKA UHORAHO
Imana ni imwe ikwiriye kubahwa n’ibyaremwe byose ariyo UWITEKA UHORAHO

Iyo turebye hano ku isi dutuye tubona byinshi bituzengurutse birimo: ibinyabuzima bitandukanye, amazi, ubutaka n’ibindi. Abenshi muri twe bemera Imana, twemera ko ibyo tubona byose byaremwe n’Imana Ihoraho uhereye mu kuremwa kw’iyi si dutuye {Itangiriro 1.1-31}.

Iyo dusomye Bibiliya mu gitabo cya Mose cya kabiri cyitwa Kuva, tuhasanga inkuru z’Abisiraheli Mose agiye ku musozi Sinayi kubonana n’Imana nkuko ariho yahuriraga nayo ikamuha ibyo agomba gukora ku bwoko bw’Abisiraheli yari yarahawe kuyobora, uwo munsi agiye ku musozi Sinayi yatinzeyo maze Abisiraheli babonye Mose atinze kumanuka wa musozi nkuko bari babimenyereye bateranira kuri Aroni baramubwira bati « Haguruka uturemere Imana yo kutujya imbere kuko wa wundi Mose umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo yabaye » {Kuva 32.1}.

Iyo ukomeje iki gice ubona uburyo Aroni yabemereye kubaremera imana {twakwita ikigirwa-mana kuko kitari ya Mana yabakuye muri Egiputa ahubwo cyari kibajwe mu ishusho y’ikimasa} maze baratangira barakiramya ariko kuko Uwiteka Imana yo mwijuru itajya yemera kubangikanywa n’izindi ziyita imana, Uwiteka yararakaye arabahana cyane kugeza ubwo bamugarukiye nk’Uwiteka Imana yabo yabakuye mu buretwa kwa Farawo, Uwiteka arongera yimikwa muri bo nk’Imana Nkuru yo kubahwa iruta izindi zose.

Bibiliya kandi itubwira inkuru y’uwitwa Ahabu amaze kuba umwami w’Abisiraheli, yazanye umukobwa witwa Yezebeli amugira umugore we kandi mu Bisiraheli byari bibujijwe kurongora abanyamahanga batari Abisiraheli, uyu Yezebeli nkuko tubisoma muri Bibiliya yazanye ikigirwa-mana cyitwa Bayali maze ashukashuka Ahabu umwami w’Abisiraheli kugeza ubwo batangiye kuramya Bayali bimura Uwiteka Imana Ihoraho bayisimbuza icyo kigirwa-mana cya Bayali bamara igihe kinini bakiramya, ariko Imana kuko yivugiye ubwayo ko icyubahiro cyayo itazagiha undi ntiyakunze ko icyo kigirwa-mana cyazanywe n’umunyamahanga Yezebeli gikomeza gusegwa maze yohereza Umuhanuzi Eliya asenya Bayali yongera kubaka igicaniro cy’Uwiteka,  maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye maze barahamya bati “Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana” {1 Abami 18.17-45}.

Mu byukuri ntabwo hano icyo twita ikigirwa-mana ari igishushanyo kibajwe gusa cyangwa igishushanyo kibumbwe gusa ahubwo hari byinshi bishobora kukubera ikigirwa-mana mu buzima bwawe utabaye maso: Ubutunzi bwinshi nyirabwo atabaye maso bushobora kumuhindukira ikigirwa-mana muri we imbere y’Uwiteka Imana, kuko kubwubakaho cyane kenshi byimura Imana Nkuru mu mutima w’umuntu no mu bitekerezo bye agasigara ari ubwo butunzi bwe ahora atekereza gusa ntiyongere kwibuka guha Imana Rurema umwanya muri we.

Icyubahiro nacyo ubwacyo gishobora kubera nyiracyo nk’ikigirwa-mana atabaye maso, n’ibindi n’ibindi. Ariko Imana nyayo ibaho ni imwe rukumbi, yitwa Uwiteka Imana Ihoraho yaremye ijuru n’isi n’ibiriho byose abe ari yo dukorera, abe ari yo twumvira, abe ari yo twubaha, abe ari yo dusenga igihe cyose.

Imana ijya gutuma Mose yabanje kumubwira izina ryayo, maze Imana ibwira Mose iti: “Nitwa NDI UWO NDI WE, abe ariko uzabwira Abisiraheli uti NDIHO yabantumyeho, uzababwire uti UWITEKA IMANA ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo niryo zina ryanjye iteka ryose, urwo nirwo rwibutso rwajye ruzahoraho ibihe byose” {Kuva 3.13-15}.

Uwiteka Uhoraho Imana Nkuru yaremye ijuru n’isi ishimwe ko ariyo iruta izindi mana zose twumva zabayeho, iziriho n’izizabaho kuko niyo ifite ububasha n’ubushobozi mwisi no mwijuru bwo gukora ibyananiye izindi ziyita imana zose.

Hari icyifuzo, ikibazo, igitekerezo cyangwa inyunganizi wifuza kutugezaho twandikire kuri Email yacu ariyo « [email protected] ». Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

TRUE CALLING Ministries International

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nyagasani abishimire kuri iki gikorwa cyiza.None se muzajya
    mutugezaho iri jambo ry’Imana buri gihe cyangwa ni uyu munsi gusa?
    Ndakunze ko namwe muhaye  Imana umwanya ku rubuga rwanyu umuseke.com.
    niba bizahoraho Imana ibahe umugishanitwa Niyonsaba

  • AMIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIINA.

  • Kubaha uwiteka nibwobwenge, kandi kuva mubyaha niko kujijuka,IMANA ibahe umugisha.

  • Byari bikenwew nabyo, stay blessed.

  • Imigisha kuri mwe mwateguriye iri jambo, imana yongere amavuta mu mperezo zanyu kubwo kwamaza ubutumwa bw’Imana nkubu

  • watangiye neza ariko usoje nabi  niba wemera ko Imana ifuha kuki utarangije uvuga umugisha w”imana ubane namwe?

  • AMENA, nanjye ndabashimiye kubera uyu mwanya mufashe mukatugezaho iri jambo ry’Imana. wenda benshi ntibajyaga babona umwanya wo gukurikirana ibyanditswe byera,ariko ubu bitugezeho muri ubu buryo. reka nongere  mbifurize umugisha w’Imana . amen

Comments are closed.

en_USEnglish