Digiqole ad

Kicukiro: 289 barangije amasomo yo gusoma, kubara no kwandika bahawe na ADEPR

Kuri uyu wa kane tariki 19 Kamena, Abaturage 289 bo mu Karere ka Kicukiro bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko barangije amasomo yo gusoma, kubara no kwandika bigishijwe n’Itorero rya ADEPR, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bukaba bwemeye gufatanya n’itorero muri iki gikorwa giteza imbere abaturage.

Umwe mubarangije amasomo yo gusoma, kubara no kwandika ahabwa impamyabumenyiye na Paul Jules Ndamage, umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro.
Umwe mubarangije amasomo yo gusoma, kubara no kwandika ahabwa impamyabumenyiye na Paul Jules Ndamage, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro.

Ubwo yashyikirizaga impamyabumenyi abaturage be 289 basoje kwiga gusoma, kwandika no kubara, Paul Jules Ndamage umuyobozi w’Akarere ka Kicukiroyashimiye ADEPR kuri iki gikorwa cyo gihugura kandi kikavana mu bujiji abaturage, anagaragaza zimwe mu mbogamizi abiga n’abigisha bahura nazo zirimo kubura kw’ibikoresho n’ibindi.

Ndamage kandi yanasabye ubuyobozi bwa ADEPR gukomeza gushyira imbaraga muri iyi gahunda kuko ngo hakiri abaturage benshi bajya gusomesha ibyo bandikiwe kuko batabasha kubyisomera.

Yagize ati “Nkunze gusezeranya abageni, ariko birababaza cyane kubona umukobwa mwiza cyangwa umusore mwiza aza gusezerana atazi gusoma? Birababaza cyane kubona umuhungu atereta umukobwa atazi gusoma, akajya gusomesha ku bandi, bakaba banamumutwara.

Ndashimira ADEPR kuko muri gufasha imibiri mugafasha na roho zacu, murimo murakora neza. Ni Itorero ririmo Abakristo basobanutse bakunda igihugu n’Imana.”

Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda kugira ngo irusheho kugenda neza kandi igere kuri bose, Ndamage yemeye ko Akarere kagiye kujya gatanga inkunga y’ibitabo n’ubundi bufasha muri iyi gahunda kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.

Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev. Pastor Rurangirwa Emmanuel nawe wari uri muri uyu muhango yatangaje ko ADEPR yashyize imbaraga cyane mu kwigisha abantu ijambo ry’Imana, gushaka imibereho myiza no kubigisha gusoma binyuze mu buryo bunoze.

Avuga ko ubu mu Mujyi wa Kigali hari insengero 158 kandi buri rusengero rufite gahunda yo kwigisha Abakristu n’abandi babyifuza gusoma, kwandika no kubara.

 

Paul Jules Ndamage ashimira ADEPR
Paul Jules Ndamage ashimira ADEPR

ADEPR ifite Abakritu 16,828 mu Karere ka Kicukiro basengera muri Paruwasi 10, n’Imidugudu 39, aho hose kandi niko haba gahunda zo kwigisha abataragize amahirwe yo kugana ishuri. Uretse mu Karere ka Kicukiro kandi, imidugudu ya ADEPR mu gihugu hafi ya yose ifite iyi gahunda bakora nibura iminsi ibiri mu cyumweru.

Umwe mu barangije kwiga yasomeraga imbaga y'abasoje kwiga n'abitabiriye uyu muhango.
Umwe mu barangije kwiga yasomeraga imbaga y’abasoje kwiga n’abitabiriye uyu muhango.
Ifoto y'urwibutso y'abari bitabiriye uyu muhango.
Ifoto y’urwibutso y’abari bitabiriye uyu muhango.

Kwizera Emmanuel/ADEPR
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish